AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Leta y’u Rwanda yohereje abasirikare na polisi 1000 muri Mozambique

Kuri uyi wa Gatanu tariki ya 9 Nyakanga 2021, leta y’u Rwanda yemeje ko yatangiye igikorwa cyo kohereza ingabo z’Igihugu (RDF) n’abapolisi (RNP) 1,000 mu butumwa bw’amahoro mu Gihugu cya Mozambique.

Iki cyemezo gitangiye gushyirwa mu buikorwa nyuma y’ubusabe bwa Leta y’icyo ya Mozambique yugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano muke.

Byitezwe ko bo basirikare n’abapolisi basohorera mu Ntara ya Cabo Delgado yibasiwe n’iterabwoba, bazakorana bya hafi n’Igisirikare cya Mozambique (FADM) mu bikorwa ndetse n’Ingabo z’Umuryango w’​Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu nzego n’inshingano bazagenda bahabwa mu kugarura umutekano no guhashya iterabwoba.

Bitezweho gushyigikira imbaraga za Guverinoma ya Mozambique zo kugaba ibitero ku mitwe y’iterabwoba n’ibikorwa byo kubungabunga umutekano, bikazajyana no kugarura amahoro n’umutekano ahamaze igihe hibasiwe.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko kohereza abasirikare muri Mozambique bishingiye ku mubano ibihugu byombi bifitanye nyuma y’amasezerano menshi yasinywe mu mwaka wa 2018.

Gahunda y’uko Ingabo za RDF zishobora kwitabazwa mu gutanga umusanzu wo kugarura amahoro muri icyo Gihugu yatangiye kumvikana mu mpera za Mata uyu mwaka, nyuma y’uruzinduko rwa Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi mu Rwanda.

U Rwanda rwiyemeje gufasha Igihugu cya Mozambique mu bikorwa byose byo kugarura amahoro n’umutekano ku butaka bw’icyo gihugu kimaze kuburira abasaga 3,000 mu bitero by’inyeshyamba z’Umutwe wa Kiyisilamu.
Inyeshyamba zishamikiye ku Mutwe wa Kiyisilamu (Islamic State) ziravugwaho kuba zikomeje guteza imfu n’ibihombo bitandukanye muri icyo Gihugu kirangwamo umutungo kamere uhagije, harimo no kuba zaradindije umushinga wa miliyari 25 z’amadolari y’Amerika ufitiye akamaro akarere kose.

Muri iki cyumweru, mu Nkengero z’Umujyi wa Palma uhana imbibi n’uwo mushinga bivugwa ko habereye imirwano. Uretse kuba imirwano y’izo nyeshyamba imaze guhitana abasaga 3,000 abandi baturage basaga 800,000 bamaze gukurwa mu byabo n’izo ntambara.

Uretse kandi kuba umugogoro kuri Mozambique, izo nyeshyamba ziteje ikibazo Akarere kose kuko hari impungenge ko zishobora kwambuka imipaka zigateza imvururu mu bihugu by’abaturanyi.

Ni muri urwo rwego, umusanzu urimo n’uw’Ingabo z’u Rwanda ari ingenzi mu kwirinda ko ibibonwa nk’impungenge byahinduka impamo, imbaraga zo gusubiza ibintu ku murongo zikaba zakwikuba inshuro nyinshi izakabaye zikoreshwa mu gukumira ibyo bibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger