Leta y’u Rwanda yemeye kwakira impunzi ziturutse muri Afghanistan
Guverinoma y’u Rwanda yemeye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bwo kwakira mu gihe gito impunzi zituruka muri Afghanistan nyuma y’aho iki gihugu kiri ku mugabane wa Aziya gifashwe n’umutwe witwaje intwaro w’Abatalibani.
Abaturage ba Afghanistan by’umwihariko abiyumvaga mu butegetsi bwariho, batangiye guhunga igihugu kuva tariki ya 15 Kanama 2021 ubwo Abatalibani bazwiho kugendera ku mahame akomeye ya Isilamu bafataga umurwa mukuru, Kabul.
Ni urugamba Abatalibani batsinze nyuma y’igihe gito cyane USA yari imaze imyaka 20 ishyigikiye ubutegetsi bwa Afghanistan, ifashe icyemezo cyo gukurayo ingabo zayo.
Uwo munsi, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kabul hagaragaye uruvunganzoka rw’abantu bashakaga guhungira mu bindi bihugu barimo abanya-Afghanistan n’abanyamahanga, bamwe muri bo batatinyaga kurira indege zitegura kuguruka.
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yatangarije Taarifa ko iki gihugu cyemeye mu buryo bw’ibanze iki cyifuzo cya USA. Yagize ati: “U Rwanda rwemeye mu buryo bw’ibanze icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Ibisobanuro birambuye kuri iki cyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda bizatangazwa uko ibihugu byombi bizagenda bibyumvikanaho.
U Rwanda ni igihugu cya kabiri cyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba cyemeye kwakira izi mpunzi mu buryo bw’agateganyo. Icya mbere ni Uganda yemeye kwakira izibarirwa mu 1000. Byitezwe ko niziva muri ibi bihugu, zizajyanwa gutura muri USA.
Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour