Amakuru ashushye

Leta y’u Rwanda yemeje iminsi y’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Pasika

Leta y’u Rwanda yatanze ikiruhuko ku bakozi bayo by’umwihariko abemera Yezu Kirisitu bizihiza Umunsi wa Gatanu Mutagatifu aho baba bibuka ububabare bwa Yezu, bakazirikana urupfu rwe ariko bakongera kwishimira kuri Pasika kuko ngo aribwo Yezu ava mu bapfuye akazuka.

Nkuko bigharagara mu itangazo Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta yashyize ku rubuga rwa Twitter , Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Werurwe 2018 ni umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wa Gatanu Mutagatifu, ndetse no ku wa Mbere tariki 02 Mata 2018 na wo ni umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza uwa mbere wa Pasika.

Ku Cyumweru tariki ya mbere Mata 2018 nibwo ku Isi hose abemera Yesu/Yezu Kirisitu bazizihiza izuka rye , ni muri urwo rwego rero no mu rwanda hatanzwe ikiruhuko kugira ngo abazawizihiza bazabikore neza .

Abakirisitu bose ubu bari mu minsi 40 y’igisibo cyane cyane kuri Kiliziya Gatolika, iyi minsi ni iminsi baba bibuka ububabare Yezu yanyuzemo ubwo yari agiye gupfa, iyi minsi iri hafi kurangira, muri Kiliziya Gatolika bafata iminsi 3 yo kwibuka imihango yose yabaye mbere yiyo minsi itatu kugira ngo Yezu abambwe ku musaraba.

Iyo minsi ni ku wa Kane Mutagatifu, Ku wa Gatanu Mutagatifu no ku wa Gatandatu mutagatifu hanyuma kuri Pasika bakizihiza Izuka rya Yezu ku Isi yose. Ku wa Kane Mutagatifu baba bibuka uko yasangiye bwa nyuma n’intumwa ze ndetse akanabakoreraho umuhango wo kuboza ibirenge na ho ku wa Gatanu ho nibwo agezwa imbere ya Pilato maze akamucira urwo gupfa ari nabwo Petero avuga ko azakurikira Yezu kugeza ku rupfu ariko akamubwira ko atari yapfa Petero azaba amaze kumwihakana gatatu nkuko byagenze.

Kuri uyu munsi wa Gatanu Mutagatifu’Good Friday’ , I Yeruzalemu, buri mwaka, ibihumbi n’ibihumbi baba baturutse mu mpande 4 zose z’Isi bakora inzira y’umusaraba urugendo runyura aho bemera ko Yezu yanyuze hose ahetse umusaraba, kugera ku gasozi yabambweho n’umurambo we washyinguwe ho.

Muri iyi mbaga y’abakirisitu iba yitabiriye iki gikorwa haba harimo bamwe bahetse  umusaraba biganye uburyo Yezu yawikorejwe ubwo yari agiye kubamwa.

Abakirisitu Gatolika bemera ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu aribwo Yuda yagambaniye Yezu aha yasangiye n’Intumwa ze zose uko ari 12 n’ebyiri maze ababwira ko muri iryo joro harimo umwe bicaranye ku meza uri bumugambanire ndetse anababwira ko uwo bahuriza ikiganza ku meza bariragaho ari we uri bubikore maze agihuriza ho na Yuda.

Uyu munsi kandi nibwo Yezu Kirisitu yagejejwe imbere ya Pilato kugirango amukatire urumukwiye, Pilato yabuze ibyo ashinja Yezu ashaka kumurekura ariko abantu barabyanga kuko bashakaga ko abambwa maze niko kumutanga ngo abambwe ku musaraba ariko aravuga ati ” Amaraso ye ntazambazwe” maze afata amazi akarabira intoki imbere y’imbaga yari ije kumva urubanza rwa Yezu. Aha nibwo Byatangiye maze Yezu arashinyagurirwaga , yamburwa imyenda yari yambaye abasirikare bayiokoreraho ubufindo, arakubitwa byose babikora yambitswe ikamba ry’amahwa niko kujya ku mubamba ndetse banamujomba icumu mu rubavu havamo amaraso n’amazi  niko gupfa ku wa Gatandatu Mutagatifu.

Nyuma yo kubambwa ku musaraba ari hagati y’abajura babiri, Yezu yarapfuye arahambwa nkuko byari byaranditswe n’uko ku munsi wa Gatatu arazuka ajya mu Ijuru, Uyu ni wo munsi wa Pasika uzizihizwa ku Cyumweru tariki ya 01 Mata 2018.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger