Leta y’u Rwanda yavuze ku cyemezo cy’u Bubiligi bwanze kwemeza Amb.Vincent Karega
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yagize icyo atangaza nyuma y’uko Ubwami bw’u Bubiligi bwanze kwemeza Vincent Karega nka Ambasaderi u Rwanda rwari rwagennye kuruhagararira muri icyo gihugu.
Yolande Makolo aganira na The New Times ko “Bibabaje kuba guverinoma y’u Bubiligi isa n’iyagendeye ku gitutu cya Guverinoma ya RDC ndetse n’izengezamatwara ry’imiryango n’impirimbanyi zihakana Jenoside, ari nayo yahisemo kunyuzaho icyemezo cyayo.”
Mu kwezi kwa Werurwe 2023, nibwo Karega yari yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, asimbuye muri izo nshingano Dieudonné Sebashongore.
Mbere yo gutangira inshingano cyakora yagombaga kubanza kwemezwa n’u Bubiligi bwagombaga kumwakira nka Ambasaderi.
Amakuru kuri ubu aravuga ko nyuma y’amezi ane u Karega ategereje kwemezwa nka Ambasaderi, u Bubiligi bwamwanze.
Ni icyemezo bivugwa ko cyagizwemo uruhare na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abanye-Congo, batatanyije n’imiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu.
Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda n’u Bubiligi, bakomeje gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, bibaza niba uyu muryango umaze guhinduka umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’iki gihugu.
Ni ikindi gikorwa kibaye hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’ukutumvikana guheruka gushingiye ku rubanza rwa Paul Rusesabagina, aho mu 2021 u Rwanda rwasubitse ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri barwo n’ab’u Bubiligi, ubwo habaga Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Hari nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wungirije w’iki gihugu, Sophie Wilmes, anenze imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina, icyo gihe wahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’iremwa ry’umutwe w’ingabo utemewe, akatirwa igihano cy’imyaka 25. Nyuma yaje gufungurwa ku mbabazo za Perezida wa Repubulika.
Icyo gihe Wilmès yasohoye itangazo avuga ko u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.
Guverinoma y’u Rwanda yahise nayo isohora itangazo, rivuga ko amagambo ya Sophie Wilmès, agaragaza n’ubundi uruhande iki gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’uru rubanza, rwo kunenga ubutabera bw’u Rwanda nubwo hari uruhare cyagize mu iperereza ku byaha Rusesabagina yashinjwaga ryakozwe n’inzego zacyo.
Iri tangazo rivuga ko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN “bafite uburenganzira ku butabera bungana n’ubwa Rusesabagina hamwe n’abo baregwa hamwe”.
Ku rundi ruhande, u Bubiligi ni inshuti ikomeye ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri ibi bihe yakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib, Hadja Lahbib, muri Gashyantare 2023 yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi.
Nyuma yaje kwishingikiriza raporo y’impuguke kuri RDC, yavuze ko bongera kwamagana ubufasha u Rwanda ruha M23.
Icyo gihe yakomeje ati “Ubu, mu kuza hano tukinjira mu gufasha mu kugarura amahoro, mu gutoza abasirikare no kubaka urwego rwose rw’umutekano muri Congo, no kurushyigikira, natwe turi muri urwo rugendo rw’amahoro twifuza kugiramo uruhare mu mezi ari imbere, kugira ngo amatora azabashe kubaho muri demokarasi, mu mucyo kandi ntawe aheza.”
Ntabwo impamvu yamukuru zatumye Karega atemezwa nka ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi ziratangazwa, icyakora zishobora kumvikana ushingiye ku mwuka mubi uri hagati ya RDC n’u Rwanda, icyakora ni igihugu kibamo abanye-Congo benshi.
Imibare yo muri Mutarama y’ikigo cy’ibarurishamibare mu Bubiligi, Statbel, yerekanye ko habayo abanye-Congo basaga 20.000, barimo 17.099 barengeje imyaka 18 na 4.518 bafite munsi yayo.
Umubano w’u Bubuiligi na RDC ushobora kuba imbarutso y’iki cyemezo, byongeye mu Bubiligi hakaba haba abanye-Congo benshi barimo n’abari imbere muri politiki y’iki gihugu, ndetse na Perezida Felix Tshisekedi yahabaye igihe kinini mbere yo kuba Perezida wa RDC.
Vincent Karega yabaye ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, mbere yo kwimurirwa i Kinshasa.
Mu gihe cye, yakomeje kurangwa no kutarya iminwa, cyane cyane ku bintu bitagenda cyangwa ibirego bidafite ishingiro byaregwaga u Rwanda.
Muri Werurwe 2023 nibwo Perezida Paul Kagame yagize Vincent Karega Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, nyuma y’igihe avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni mu mpinduka zakozwe mu bagize dipolomasi y’u Rwanda, kuko icyo gihe Umukuru w’Igihugu yashyizeho na ba Ambasaderi bashya barimo Gen Maj Charles Karamba wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, asimbuye Wellars Gasamagera guhera muri Nyakanga 2019.
Muri icyo gihe kandi, Dr Richard Masozera wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, yahawe inshingano muri Tchèque, Rosemary Mbabazi wari Minisitiri y’urubyiruko agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, naho Sheikh Abdul Karim Harerimana agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, imwe muri Ambasade nshya u Rwanda rwungutse.