AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Leta y’u Rwanda yatangiye guha ibyo kurya Abanyarwanda bafite amikoro make

Muri iki gihe icyorezo cya coronavirus cyibasiye Isi yose ndetse ibihugu bitandukanye bikaba byarafashe ingamba zirimo kugumisha abaturage babyo mu ngo, leta y’u Rwanda yatangiye kugoboka abaturage bayo batishoboye mu buryo bw’imirire.

Ibi Leta y’u Rwanda yabikoze ifasha Abanyarwanda bafite amikoro make kubona ibyo kurya, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwicwa n’inzara muri ibi ihe bitoroshye.

Ibyo kurya byatangiye gutangwa birimo umuceri, akawunga, amakaroni, ifu y’igikoma, isukari, ibishyimbo, umunyu, amavuta yo guteka, n’ibindi.

Ibiri gutangwa kandi birimo ibikoresho by’ibanze, byiganjemo iby’isuku.

Leta yafashe ikemezo cyo kugoboka imiryango ibabaye kurusha iyindi, nyuma y’impungenge zagiye zigaragazwa n’abantu bamwe bavuga ko bashobora kwicwa n’inzara, mu gihe Leta ntacyo yaba ikoze ngo ifashe ahantu bari basanzwe barya ari uko bateye ibiraka.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yari kuri Televiziyo y’igihugu mu kiganiro cyavugaga ku ngamba zari zafashwe, yavuze ko kuba Leta iri kwishakamo ubushobozi bwo kureba uko yagoboka abababaye kurusha abandi.

Icyo gihe Minisitiri Shyaka yagize ati”niba hari urugo runaka bigaragara ko rubabaye rudafite icyo gusamura, tugomba kwishakamo ubushobozi ku buryo urwo rugo abarurimo tubunganira, tutabarinda Coronavirus ariko bakicwa n’inzara.”

Ibi byongeye gushimangirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku Banyarwanda avuga ku cyorezo cya Virusi ya Corona kimaze kwandurwa n’abasaga 50 mu gihugu.

Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda agira ati”Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye, byahungabanyije imibereho y’Abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose, turabasa ko mwihangana, turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.”

Kuri uyu wa gatandatu Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko ibiribwa bigomba gutangwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali; iz’umurenge zikazunganira.

Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko bitangwa urugo ku rundi, aboneraho kwibutsa Abanyarwanda kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger