Leta y’u Rwanda yakumiriye indege zimeze nk’imwe iherutse guhitana ubuzima bw’abantu 157
Nyuma y’impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines iherutse guhitana ubuzima bwabagera ku 157, ubwo yavaga muri Ethiopia yerekeza i Nairobi muri Kenya, Leta y’u Rwanda yabaye ihagaritse mu kirere cy’u Rwanda indege za Boeing 737 max 8 ndetse na Boeing 737 max 9 kugeza mu gihe kitazwi.
Ibi bibaye nyuma y’uko indege ya Ethiopian Airlines yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 imaze iminsi ine ikoze impanuka igahitana abantu 157 bose bari bayirimo.
Itangazo ryashyizweho umukono na Silas Udahemuka, umuyobozi w’ Ikigo cy’ Indege za Gisivile mu Rwanda rivuga ko abapilote batwaye indege za Boeing 737 Max 8 na Boeing 737 max 9 batemerewe gukoresha ikirere cy’ u Rwanda kugeza u Rwanda rwongeye kuzikomorera.
Uretse u Rwanda ibindi bihugu byahagaritse ikoreshwa ry’ izi ndege ni Ubushinwa, Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubuhinde , Indonesia , na kampani zirimo na Ethiopian Airlines.
Abasobanukiwe iby’ indege bavuga ko kampani yakoze izi ndege yazishyizemo uburyo butuma zitanywa cyane gusa ntabwo biramenyekana niba ubu buryo aribwo butuma Boeing 737 Max 8 ikora impanuka dore ko mu kwezi kwa 10 umwaka ushize iyi ndege yakoreye impanuka muri Indonesia igahitana abarenga 180.
Kugeza ubu icyateye indege ya Ethiopian Airlines gukora impanuka nyuma y’ iminota itandatu gusa ihagurutse ntabwo kiramenyekana. Kuri uyu wa 14 Werurwe nibwo Ethiopia yohereje mu Bufaransa agasanduku ko muri ya ndege kabitse amakuru y’ uko impanuka yagenze. Ni mu rwego rwo kugira ngo Ubufaransa bufashe Ethiopia gusoma ayo makuru dore ko kuyasoma bisaba uburyo buhanitse bw’ ikoranabuhanga.
Mbere y’ uko iyi ndege ihanuka pilote wayo yahamagaye ku kibuga cy’ indege avuga ko indege igize ikibazo asaba gusubira ku kibuga.
Iyi ndege yari ihagurutse mu gihugu cya Ethiopia yerekeza I Nairobi muri Kenya yarimo abagenzi 147 n’ abakozi bo mu ndege 8. Abantu bari bayirimo bakomokaga mu bihugu 33 birimo Kenya yari ifitemo abaturage 32 na Canada yari ifitemo abagenzi 19, ndetse harimo n’ Umunyarwanda umwe.