AmakuruPolitiki

Leta y’u Rwanda Yagize icyo yizeza abimukira ku mpungenge zari zifitee n’Ubwongereza

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bwongereza ruherutse kwanzura ko icyemezo cyo kohereza mu Rwanda abimukira babwinjiyemo binyuranye n’amategeko kuko ari ahantu hadatekanye ndetse ngo bashobora kuzasubizwa mu bihugu baturutsemo bakagirirwa nabi.

Mu masezerano yashyizweho umukono mu 2022 hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, rwemeye kwakira abimukira binjira muri iki gihugu cy’i Burayi binyuranye n’amategeko, bagahabwa amahirwe yo kuhatangirira ubuzima bushya.

Ni amasezerano ataravuzweho rumwe n’inzego nyinshi, ku buryo indege ya mbere yagombaga gutwara aba bimukira yahagaritswe n’icyemezo cy’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu, (ECHR) yiteguye guhaguruka.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije mu Kinyamakuru The Sun yatangaje ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi kidashobora kohereza abimukira aho baturutse kuko cyubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

Ati “Banze iyi gahunda bashingiye ku ngingo imwe ivuga ko abimukira bashobora gusubizwa mu bihugu byabo bavuye mu Rwanda, aho bashobora gukurikiranwa mu butabera cyangwa bagakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa. Ariko u Rwanda ntiruzigera rubikora kuko rwasinye amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi kandi twubahiriza amategeko n’indangagaciro za kimuntu.”

Abongereza barimo Umunyamideli Naomi Campbell n’uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru Ray Parlour na Lewis Hamilton basuye u Rwanda bishimira umutekano bahasanze, ndetse bagaragaza ko bahagiriye ibihe byiza.

Mu 2021, Lewis Hamilton yasuye u Rwanda yandika kuri Instagram ko yakunze uburyo yakiriwe kugeza igihe yahaviriye.

Yagize ati “Rwanda uteye ubwuzu,… nakunze abana beza bose nabonye muri uru rugendo. Rwanda wantwaye umutima.”

Makolo yahamije ko ibyo Lewis Hamilton ashobora kuba atarabonye ari uko u Rwanda rutabereye gusa ibyamamare, ahubwo ari n’ubuhungiro bw’abagizweho ingaruka n’intambara n’imidugararo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 140 zirimo abaturuka mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afghanistan na Libya bose babayeho neza kandi bahabwa amahirwe yo gutera imbere mu buzima bwabo.

Ati “Ni yo mpamvu u Rwanda rukomeje kuba umufatanyabikorwa wizewe w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) dufatanya kuvana mu kaga Abanyafurika bagorewe muri Libya bakazanwa ahatekanye, hano mu gihugu cyacu.”

“Kugira ngo UNHCR yemere gukorana natwe byasabye ko twerekana ko hari gahunda nziza zigendanye no kwita ku mpunzi, ko mu gihugu cyacu ziba zitekanye kandi zitabwaho uko bikwiye. Ibyo ni byo twakoreye bariya bavuye muri Libya, kandi ni byo tuzakorera na bariya bazava mu Bwongereza.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rutasubiza abimukira mu bihugu baturutsemo ahubwo ruzabafasha kongera kwiyubaka no kwiteza imbere

Benshi mu Bongereza ntibazi intambwe u Rwanda rwateye

Makolo agaragaza ko benshi mu Bongereza bashobora kuba bafite amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bakaba batazi ko nyuma y’imyaka 29 ishize u Rwanda rwiyubatse mu ngeri zose zirimo iterambere ry’ubukungu buzamuka ku rugero ruri hejuru ya 8% buri mwaka.

U Rwanda ubu ni igihugu kirangwamo isuku, kurengera ibidukikije na gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse cyuje umutekano usesuye.

Makolo ati “u Rwanda nk’igihugu gitekanye, gisukuye, kandi cyihuta mu iterambere ni cyo u Bwongereza bwahisemo gufatanya na cyo mu gushaka igisubizo cy’ikibazo gikomeye cy’abimukira bwahuye na cyo. Kuva igihe twakiriye impunzi zo muri Eritrea, Somalia, Congo no mu Burasirazuba bwo Hagati nta n’umwe wigeze asubizwa iwabo. Impamvu ni uko twubahiriza amasezerano mpuzamahanga yerekeye impunzi.”

Impunzi n’abimukira bahabwa amahirwe angana n’ay’abenegihugu

Mu mashuri yose yo mu Rwanda cyane cyane ayegereye aho impunzi n’abimukira baba, harimo abigana n’abahatuye kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza.

Makolo ati “Bose baratekanye kandi bahabwa uburenganzira bumwe n’ubw’Abanyarwanda.”

Mu Rwanda kandi ubu hari Ishuri ry’Abakobwa ryo muri Afghanistan ryari ryarafunze imiryango mu 2021 ubwo Abataliban bigaruriraga ubutegetsi, School of Leadership — Afghanistan rihita ryimukira i Kigali, aho ryakomereje gutangira amasomo.

Mu mpunzi n’abimukira bari mu Rwanda kandi higanjemo abamaze gutangira ibikorwa by’ubucuruzi ku buryo batanga akazi kuri bagenzi babo no ku Banyarwanda bahaturiye, bigahindura imibereho yabo.

Makolo yagaragaje ko gahunda yo kwimurira abimukira mu Rwanda itazakemura ikibazo cy’abacuruza abantu gusa, ahubwo ari no guha amahirwe y’ubuzima bushya abantu bashyira ubuzima bwabo mu kaga bambukira mu bwato berekeza mu Burayi.

Ati “Politiki zirebana n’impunzi zananiwe gutabara abababaye ahubwo ziha amahirwe abacuruzi ba magendu batwara ubuzima bw’abantu. Nk’uko twabikoze ku bihumbi by’impunzi n’abimukira mbere, abimukira bazava mu Bwongereza nibaza, Abanyarwanda bazabaha ikaze, babahe ibyo bakeneye byose bibafasha gutangira ubuzima bushya.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger