Leta y’u Burundi yasohoye impapuro zita muri yombi Pierre Buyoya wahoze abuyobora
Nyandwi Sylivestre, mushinjacyaha mukuru wa Leta y’u Burundi yasohoye impapuro zita muri yombi Pierre Buyoya wahoze ayobora iki gihugu, nyuma yo gusanga yaba ari mu bari bagize agatsiko kivuganye Perezida Melchiol Ndadaye wahoze ayobora iki gihugu.
Buyoya kuri ubu ukora nk’uhagarariye umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu gihugu cya Mali n’I Sahel muri Tunisia, akurikiranwe cyo kimwe n’abandi 19 bahoze mu gisirikare cy’uburundi.
Muri aba harimo Pascal Simbanduku, Alfred Nkurunziza, Bernard Busokoza, Kamana Jean Paul, Charles Mukasi na Mamert Sinarinzi.
Nyandwi avuga ko aba bakekwa bakoze buriya bwicanyi, bityo akaba asaba ibihugu bibacumbikiye guhita bibafata kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Pierre Buyoya yafashe ubutegetsi mu Burundi mu wa 1987 ku bw’ingufu za gisirikare.
Nyuma yaje kubuvanwaho mu 1993 asimbuwe na Melchiol Ndadaye, Perezida wa mbere w’u Burundi washyizwe ku butegetsi binyuze mu matora.
Ndadaye uyu ntiyahiriwe n’ubu butegetsi kuko yaje kwicwa nyuma y’amezi ane atorewe kuyobora u Burundi.
Urupfu rw’uyu muperezida rwatumye u Burundi bwisanga mu ntambara yaguyemo abasaga 300 000 hatirengagijwe n’ibindi bintu byinshi byangiritse mu gihugu.
Amasezerano y’amahoro ya Arusha avuga ko ibyaha byakozwe hagati ya 1962 na 2008 bikemurwa na Komisiyo iharanira ukuri n’ubwiyunge RTC, gusa u Burundi bwahisemo gushyiraho urukiko rwarwo mu rwego rwo kwikemurira iki kibazo.