Leta y’u Burundi yarakariye abakaraza bayo bavugije ingoma amabere ari hanze(Amafoto)
Guverinoma y’u Burundi yamaganye bikomeye imyitwarire mibi yaranze abakaraza bayo bavugije ingoma kugeza ubwo amabere asohoka akagaragara ku karubanda.
Ibi byabaye ubwo aba bakaraza bavuza ingoma z’u Burundi bari muri Uganda aho mu gitaramo cyiswe “Nyege Ngege” aho umukobwa wavuzaga ingoma yayivugije amabere yose agasohoka hanze nayo akirambika ku ngoma.
Guverinoma ibinyujije muri Minisiteri iishinzwe EAC, yagaragaje ko idateze na gato kwihanganira uru rubyiruko rw’abakaraza baranzwe n’iyi myitwarire iteye isoni.
Ku mafoto yashyizwe ahagaragara, arerekana uburyo uyu mukobwa yari yatwawe ubona kuba amabere ye ari hanze ntacyo bimubwiye kugeza aho umwe mubari aho ibi birori birikubera yamuturutse inyuma akayahambiza umupira.
Uretse uku gusohoka kw’amabere, haravugwa ko uru rubyiruko rwanaranzwe n’indi myitwarire idahwitse yo kwiyandagaza yatumye ibyari umuco w’ingoma y’Abarundi uhinduka ikindi kintu kidasanzwe mu bamenyereye umudiho wayo.
Guverinoma yavuze ko abagaragayeho iyo myitwarire, bagomba gufatirwa ingamba byaba na ngombwa bakabihanirwa.
Nk’uko bigaragara mu butumwa bwagiye bushyirwa ahagaragara hashyizwe aya mafoto, benshi banenze bikomeye imyitwarire nk’iyi cyane cyane ku mwari w’u Burundi wasohokanye ibendera ry’igihugu cye.