AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Leta ya Uganda yanyuranyije izina ry’Umunyarwanda bivugwa ko yarasiwe ku butaka bwa yo

Leta ya Uganda yashinje u Rwanda ko inzego z’umutekano za rwo zayivogereye ubutaka zikaharasira abaturage babiri barimo umwe w’Umunyarwanda undi akaba Umugande nk’uko byatangajwe ku wa Gatandatu taliki ya 25 Gicurasi.

Leta y’u Rwanda yamaganiye kure iby’aya makuru ihakana ko nta musirikare w’u Rwanda wigeze ujya ku butaka bwa Uganda ngo ahakorere iki gikorwa nk’uko byasobanuwe mu Itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara ivuga ko ibyabaye byabereye mu Rwanda.

Hakurikijwe amazina y’Umunyarwanda bivugwa ko yarasiwe muri Uganda, nk’uko leta ya Uganda yatangaje, impande zombi muri Uganda zatangaje izina ry’uwarashwe ntizihuza izina ibi bikaba ari bimwe mu bikomeje gutera urujijo abagiye babona aya matangazo yombi.

Ku wa 25 Gicurasi 2019, Polisi ya Uganda ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yaho nibwo byasohoye amatangazo abiri avuga ko hari abantu babiri barashwe n’abasirikare b’u Rwanda.

Irya  Polisi ya Uganda  rivuga ko ku wa Gatandatu saa mbiri z’ijoro, ahitwa Hamisavu ho mu Karere ka Rukiga, Umunyarwanda witwa Nyengye Peter wari utwaye ibicuruzwa kuri moto abivanye muri Uganda yarashwe n’abasirikare babibiri b’u Rwanda ubwo yageragezaga kwambuka umupaka.

Rinavuga ko abasirikare barashe umunya Uganda witwa Nyesiga Alex wagerageje kubyivangamo. Rikavuga ko imirambo yajyanwe ku Kigo nderabuzima cya Kamwesi kugira ngo hasuzumwe ikishe abo abo bantu.

Ni mugihe irindi Tangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga  rigaragaza ko umunyarwanda warashwe yitwa Kyerengye John Baptista.

Uganda ikaba ivuga ko yamaganye ibyo bikorwa yise ko bigayitse byakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Izindi nkuru wasoma: https://teradignews.rw/u-rwanda-rwabeshyuje-uganda-yavuze-ko-abasirikare-barwo-barasiye-abantu-ku-butaka-bwayo/

Itangazo rya Polisi ya Uganda
Itangazo rya Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger