AmakuruUbuzima

Leta ya Uganda yafatiye amashuri icyemezo gikomeye kubera Ebola

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kohereza abanyeshuri mu biruhuko ibyumweru bibiri mbere y’uko igihembwe kirangira kubera icyorezo cya Ebola.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri w’uburezi, Janet Museveni, akaba ari n’umufasha wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje ko guverinoma izafunga amashuri y’innshuke, abanza n’ayisumbuye ku itariki ya 25 y’uku kwezi.

Abayigamo bari mu gihembwe cya gatatu, ari nacyo cya nyuma cy’umwaka w’amashuri. Cyari kuzarangira kuwa gatanu, tariki ya 9 y’ukwezi gutaha.

Minisitiri Museveni avuga ko “kohereza abanyeshuri mu biruhuko hakiri kare bizagabanya ahantu abana bashobora kwandurira Ebola kubera guhura buri munsi n’abandi benshi, abarimu n’abandi bakozi.”

Mu itangazo rye asobanura ko abanyeshuri 23 banduye Ebola kugeza ubu. Umunani muri bo yarabahitanye, bitaba Imana.

Muri rusange, minisiteri y’ubuzima ya Uganda ivuga ko abaturage bose hamwe mu gihugu bari bamaze kwandura Ebola kugeza ejo kuwa mbere hashize bari 135, barimo 53 yishe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger