Leta ya Uganda irashaka kubaka uruganda rutunganya urumogi
Guverinoma ya Uganda iri kuganira n’abashoramari bo mu bihugu by’u Burayi kugira ngo ihitemo uwazubaka uruganda rutunganya urumogi rugakorwamo imiti nk’uko bitangazwa na Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi ya Uganda Christopher Kibazanga.
Ikinyamakuru cyo muri Uganda ChimpReports cyanditse ko hari ibigo 14 byo mu Burayi na Canada bishaka kuza kubaka ruriya ruganda muri Uganda.
Minisitir Christopher Kibazanga avuga ko icyo Uganda ikeneye mbere ya byose ari ugushyiraho Politiki z’uko bizakorwa, inzego zizakurikirana ishyirwa mu bikorwa byabyo, aho urumogi ruzahingwa, uko ruzitabwaho, uko ruzarindwa n’uko ruzasarurwa kandi hakirindwa ko rwagurishwa aho bitemewe.
Ati: “ Iyo usuzumye usanga ibyiza byo gutunganya urumogi rugakoreshwa kwa muganga ari byinshi kurusha ibibazo byateza. Hari ibindi bihugu ku isi bitunganya urumogi kandi abaturage babyo ntibagerwaho n’ingaruka zaryo. Nizera ko bizazamura ubukungu wa Uganda.”
Ikigo Together Pharma Ltd ngo giteganya kuzashora miliyari$5 muri uyu mushinga, biteganyijwe ko uru rumogi ruzahingwa mu bice bya Busongora, Kasese na Hima.
Ibihugu bitunganya urumogi bikarukoramo imiti n’ibindi ni Uruguay, Lesotho, Africa y’epfo, Zimbabwe, u Budage, Canada na zimwe muri Leta zigize USA.
Hari abahanga bavuga ko urumogi rutunganyijwe muri za laboratwari ruvamo imiti ifasha abarwayi ba kanseri gusinzira.
Nubwo muri rusange urumogi rugira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko bw’abantu barukoresheje igihe kirekire, hari abahanga bavuga ko rufite ubushobozi bwo gukoreshwa mu gufasha abarwayi runaka guhangana n’ingaruka ziterwa n’indwara runaka.
Mu byo rufashamo harimo kugabanya ububabare no kurinda gususumira. Rufasha kandi abantu kutagira iseseme kandi rukongerera ubushake bwo kurya abanduye agakoko gatera SIDA, abandi bafite indwara ifata ubwonko ikabahuza kurya( anorexia).