Leta ya Tanzania yategetse Diamond na Tanasha gukora ubukwe cyangwa bagafungwa
Leta ya Tanzania yashyize hanze itangazo ryemeza ko abantu babana mu buryo butemewe n’amategeko bagomba gusezerana imbere y’amategeko uba utabikoze agatabwa muri yombi.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi wa TDC (Tanzania District Commissioner), Bwana Andrea Tsele, wavuze ko inzego z’umutekano zigomba guhagurukira ababana mu buryo butemewe n’amategeko bagashishikarizwa gusezerana abatabikoze bagafungwa.
Yavuze kandi ko ibi bizatuma Tanzania igira umutekano usesuye no kurandura burundu abana b’inzererezi ku muhanda baba baratawe n’ababyeyi babo.
Uyu muyobozi ibi yabikomojeho ubwo yari ari mu gae kitwa Mavanga aho yagarutse ku bagabo bakorera mu duce dutandukanye tw’igihugu mu bikorwa bitandukanye buri gace ugasanga agafitemo umugore n’abana.
Yakomeje avuga ko abagabo nk’aba baharara umugore bari kumwe muri icyo gihe, hanyuma akaza kumuta atwite nawe yabyara agata umwana kuko rimwe na rrimwe nta
Yavuze ko kuba imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko igomba gusezerana, bizatuma ababyeyi bita kubana babo kuko buri mwana azaba afite uburenganzira ku babyeyi be babana byemewe n’amategeko.
Yavuze ko abantu babana muri ubwo buryo batangira kwitabwaho kuko umubare w’abana baba ku mihanda uri kugenda wiyongera umunsi ku w’undi.
Zari Hassan wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz nyuma yaho bakaza gutandukana bafitanye abana babiri yavuze ko Diamond ari umubyeyi gito utita ku rubyaro rwe.
Aya magambo Zari yayatangaje ubwo yaburiraga Tanasha Donna wamusimbuye kuri Diamond Platnumz, amubwira ko nta cyo arusha abandi bagore batandukanye na we (Diamond) ko nawe namara kumuhaga azamusimbuza abandi”.
Kugeza ubuDiamond and Tanasha babana nk’umugore n’umugabo ndetse ubu bamaze no kwibaruka umwana w’imfura gusa nabo bari mu babana mu buryo butemewe n’amategeko kimwe nabo bwana Andrea Tsele yagarutseho.
Esma mushiki wa Diamond aherutse gutangaza ko musaza we agifite ibyiyumviro byo kwigenga ku buryo adateganya kuba yasezerana vuba.
Diamond kugeza ubu amaze gutandukana n’abagore batandukanye kandi bamwe muri bo babyaranye na we.
Mu gihe byagaragaye ko nawe ari mu bagonzwe n’itegeko agomba gushaka uko yakora ubukwe cyangwa se akemera kubaho wenyine mu gihe yaba atabikeneye kuko byamaze kwemezwa ko ntabemerewe kubana mu buryo butazwi na Leta ya Tanzania.
Kuva Tanasha na Diamond batangira kubana, byagiye bivugwa ko bitegura gukora ubukwe, ariko biba iby’amagambo gusa, dore ko bwagombaga kuba muri Gashyantare 2019.