AmakuruIkoranabuhangaPolitiki

Leta ya Tanzania yahagaritse ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bakozi bayo

Leta y’igihugu cya Tanzania yahagaritse burundu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bakozi bayo bose mu gihe cy’amasaha y’akazi.

Florian Ndumbaro, umunyamabanga uhoraho muri Perezidansi ya Tanzania ushinzwe micungire y’abakozi ba leta yavuze ko ibiro bya Leta bifite internet bitagomba kuyikoresha ku mbuga nkoranyambaga.

Dr Ndumbaro avuga ko iki cyemezo cyafashwe, nyuma y’uko abaturage b’iki gihugu bakomeje kwinubira imitangirwe ya serivisi igenda biguru ntege, bijyanye n’uko bamwe mu bakozi bakunze kuba bahugiye ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amasaha y’akazi.

Aya mabwiriza yoherejwe muri za Minisiteri zose zigize igihugu cya Tanzania, inzego z’uturere n’ibigo bya leta, gusa ntiyigeze yoherezwa mu birwa bya Zanzibar bitariyomora ku gihugu cya Tanzania ngo bibe byahabwa ubwigenge.

Aba bayobozi bashinzwe guha serivisi abaturage bahawe saa cyenda n’igice z’igicamunsi zo muri Tanzania nk’igihe bajya basurira imbuga nkoranyambaga.

Dr Ndumbaro avuga ko abakozi bifuza kujya bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amasaha y’akazi bakwiye kumwandikira ibaruwa ibisabira uburenganzira.

Aya mabwiriza yasohotse ku wa 14 z’uku kwezi aje akurikira andi asa na yo yasohotse ku wa 31 Kanama 2017 agenewe abakozi ba leta bashinzwe imitangire ya serivisi.

Umukozi wo muri Minisiteri y’Imari utashatse ko amazina ye atangazwa, yishimiye icyo cyemezo, avuga ko internet yo mu biro yishyurwa na leta kugira ngo ikoreshwe akazi gusa.

Yavuze ko bibabaje kuba hari abakozi bayikoresha mu bindi.

Umukozi wo muri Minisiteri ishinzwe ingufu, we yasabye ko icyo cyemezo gikwiye kureba gusa abadakenera gukoresha internet igihe cyose mu kazi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger