AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroPolitiki

Leta ya Sudani yakuyeho burundu utubyiniro, iha amabwiriza ntakuka ububare n’ibitaramo bikorwa n’ijoro

Leta ya Sudani y’Epfo yatangaje ko mu rwego rwo gukumira amabi akorerwa mu tubyiniro no mu bubare bukora n’ijoro, nta kabyiniro kazongera kwemererwa gufungura imiryango mu murwa mukuru Juba.

Perezidansi ya Sudani y’Epfo yatangaje ko hafashwe icyemezo cyo gufunga burundu utubyiniro no guha amabwiriza ububare ndetse n’ibitaramo biba n’ijoro mu rwego rwo guca ubwomanzi budukorerwamo.

Binyuze mu Itangazo ubuyobozi bw’icyo gihugu bwashyize ahagaragara riragira riti “Guverinoma iyoboye umujyi wa Juba yahagaritse utubyiniro, utubari n’ibitaramo biba mu gihe cy’ijoro byose.”

Umuyobozi wa Juba, Augustino Jadalla Wani yavuze ko utubyiniro dufungwa burundu naho utubari tugakora mu masaha ya mbere y’umugoroba, naho ku manywa tugafungwa.

Ati “Utubyiniro tuzafungwa burundu kuko ibihakorerwa biteye inkeke, byazagira ingaruka ku hazaza h’igihugu.”

Yavuze ko hari abana b’abakobwa b’imyaka ingana na 13 cyangwa munsi yayo bicururiza mu tubyiniro. Uyu mugabo kandi yavuze ko bazategeka abagabo n’abagore bakazajya bemererwa kwinjira mu mahoteli ari uko berekanye icyemezo cy’ugushyingirwa.

Sudani y’Epfo imaze imyaka itandatu mu ntambara nubwo kiri mu gahenge nyuma y’amasezerano y’amahoro yo muri Nzeli umwaka ushize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger