AmakuruPolitiki

Leta ya Kinshasa yavuye ku izima yemera gufungura imipaka ihuza Congo na Zambia

Imipaka ihuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ igihugu cya Zambiya yongeye kwemererwa kunyuzwaho urujya n’ uruza rw’ ibicuruzwa bitandukanye nyuma y’ uko yari imaze iminsi igera kuri itatu ifunzwe.

Ibi bibaye nyuma y’ ibiganiro byakozwe hagati y’ impande zombi, ibyo biganiro bikaba byarabaye ku munsi w’ ejo kuwa mbere tariki 12 Kanama akaba ari ibiganiro byabereye i Lubumbashi muri DRC hagati ya Minisitiri w’ubucuruzi bukorerwa mu mahanga wa Congo na mugenzi we wa Zambiya.

Muri ibi biganiro, impande zombi zasuzumye amasezerano ajyanye n’ iby’ubucuruzi bahuriyeho ndetse bagira n’ uruhare mu kuganirira hamwe no gukemura bimwe mu bibazo batandukaniyeho bishobora gukoma mu nkokora ibikubiye muri ayo masezerano biyemeje.

Nyuma y’ ibyo biganiro Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeye kongera kwakira ibicuruzwa biturutse muri Zambia birimo inzoga zipfundikiye, ibinyobwa bidasembuye, amabati, amakaro yo kubaka, n’ ibindi bikoresho bikorerwa muri Zambiya nyuma y’ uko byari bimaze iminsi byarakumiriwe n’ iki gihugu.

Nyuma y’ iki cyemezo abacuruzi benshi biruhukije bavuga ko iki ari igisubizo ku bantu benshi, bari batunzwe n’ ubucuruzi bw’ ibikorerwa muri Zambiya birimo inzoga, ibinyobwa bidasembuye n’ ibindi nyuma y’ icyemezo cyari cyarafashwe na Minisitiri w’ubucuruzi bukorerwa mu mahanga wa Congo cyo kubuza ibyo bicuruzwa kwinjira mu gihugu.

Ni icyemezo cya fashwe tariki 26 Kamena, gitangazwa kuwa gatanu tariki 19 Nyakanga, aho Minisitiri w’ubucuruzi bukorerwa mu mahanga wa Congo Julien Paluku, yatanze itegeko ribuza kwinjiza ibicuruzwa byo muri Zambia birimo inzoga n’ibinyobwa bidasembuye mu gihe cy’amezi 12.

Iki cyemezo kikaba cyarafashwe mu rwego ngo rwo kurinda ibihombo no guteza imbere inganda z’ imbere mu gihugu no gushishikariza abaturage gukunda iby’ iwabo.

Icyakora, iki cyemezo nticyarebaga urujya n’uruza rw’abaturage, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Kasumbalesa, André Kapampa iyi mipaka iherereyemo.

Sakade Keros

Twitter
WhatsApp
FbMessenger