AmakuruInkuru z'amahanga

Leta ya Congo yafashe ingamba nyuma y’impanuka z’ubwato zikomeje guhitana benshi

Ubuyobozi bwa Republika iharanira Demokrasi ya Congo bwaciye burundu ubwato bwose bw’imbaho burengeje imyaka itanu bukora ingendo mu kiyaga cya Mai-Ndombe, nyuma y’impanuka yahitanye 45 abagera kuri 200 baburirwa irengero.

Umukuru w’intara yabereyemwo iyo mpanuka, Antoine Masamba, yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 400, amakuru akavuga ko abagera kuri 200 batari baboneka kugeza n’ubu.

Benshi mu bari muri ubwo bwato bari abarimu bari bagiye gufata umushahara wabo, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Karere.

Yavuze kandi ko abana 11 bari muri abo bahasize ubuzima igihe ubwo bwato bushaje bwarohamaga bitewe n’imivumba ikabije yari muri icyo kiyaga.

Ubwo bwato bwari mu rugendo bwerekeza Boliangwa, bwarohamye kuwa gatandatu ku mugoroba buri nko mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Inongo, aho bwaje buturuka, ukaba ari n’umurwa mukuru w’intara ya Mai-Ndombe.

Ubutabazi bwo gushakisha abarohamye biteganyijwe ko buzamara hagato y’Ibyumweru 2 na Bitatu.

Impanuka z’ubwato zikomeje kwiyongera cyane muri Congo bitewe no gupakira cyane no kutitabwaho mu buryo bukwiye.

Congo, ifite ubunini bungana n’akarere kose k’uburengero bw’Uburaya, ifite imihanda mibi kandi uturere twinshi ntitugendwa keretse ukoresheje indege cyangwa ubwato – kandi inzira igera hose mu butryo bworoshye ni uruzi rwa Congo.

Mu Mata, abantu bagera ku 167 basize ubuzima mu mpanuka z’ubwato bubiri mu kiyaga cya Kivu.

Ibi byatumye umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi, ashyiraho itegeko ko abagenzi bose bo mu bwato bagomba kwambara  utujaketi dutuma umuntu areremba ku mazi.

Ariko ntibizwi neza nimba abari mu bwato bwarohamye kuwa gatandatu bari bambaye utwo tujaketi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger