Leeds United yitsindishijwe na Aston Villa mu rwego rwo kwirinda amahane
Abakinnyi ba Leeds United baretse aba Aston Villa babatsinda igitego, mu rwego rwo kugaragaza ubworoherane imbere y’iriya kipe bari batsinze igitego kitari cyavuzweho rumwe.
Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bwongereza.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Iby’iyi nkuru itangaje byatangiye ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 73 w’umukino, ubwo Umunya-Cote d’Ivoire Jonathan Kodjia wa Aston Villa yaterwaga umuserebeko bikarangira akomeretse mu mutwe. Byabaye ngombwa ko abakinnyi ba Aston Villa basaba ko umupira urenzwa kugira ngo mugenzi wabo yitabweho, ariko abakinnyi ba Leeds United ntibabyitaho birangira batsinze igitego.
Ni igitego cyatsinzwe na Mateusz Klich, gusa nticyavugwaho rumwe.
Iki gitego cyakurikiwe no gushyamirana hagati y’abakinnyi b’impande zombi, cyane ku ba Aston Villa bari bariye karungu. Ingaruka y’ubushyamirane yabaye ikarita itukura yahawe Anwar el Ghazi wa Aston Villa ashinjwa gukubita Patrick Bamford n’ubwo bigaragara ko atigeze amukubita.
Mu gihe abakinnyi bari batonze umurongo bategereje ko umukino wongera gutangira, Marcelo Bielsa utoza Leeds United yasabye abakinnyi be ko bareka Aston Villa igatsinda igitego cyo kwishyura.
Aston Villa yishyuye kiriya gitego ibifashijwemo na Albert Adomah wari wahawe rugari.
Cyakora cyo Pontus Jansson wa Leeds yari yagerageje guhagarika Adomah gutsinda kiriya gitego, bagenzi be bakinana baramukangara.
Kunganya kw’aya makipe yombi kwatumye Leeds United itakaza ikizere yari ifite cyo guhita izamuka mu kiciro cya mbere, isigarana amahirwe yo gukina imikino ya Play-offs kugira ngo ibone kuzamuka. Hari amahirwe menshi y’uko iyi kipe ishobora kongera guhura na Aston Villa.
Kunganya kwa Aston Vila na Leeds United nanone byagiriye akamaro Sheffield United kuko yahise izamuka muri Premier league.