LeBron James na Stephen Curry biyemeje kwanga ubutumire bwa Perezida Trump
LeBron James ukinira Cleveland Cavaliers na Stephen Curry usanzwe ari inkingi ya mwamba muri Golden State Warriors biyemeje kutitabira ubutumire bwa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, batitaye ku uzatwara igikombe cya shampiyona ya Leta zunze ubumwe muri Basketball.
King James na Stephen Curry bafashe uyu mwanzuro, nyuma y’urwango perezida Donald Trump yagaragarije Philadelphia Eagles yatwaye igikombe cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika itsinze the Super Bowl, bikarangira Trump ahagaritse ubutumire yari yayihaye.
Aganira n’itangazamakuru, LeBron James yagize ati” Ntitaye kuzatwara igikombe cya shampiyona, nzi neza ko nta n’umwe ugikeneye ubutumire bwa Trump.”
“Bivuze ko nta n’umwe uzajyayo, yaba Golden State cyangwa Cleveland.”
Mu busanzwe bimenyerewe y’uko amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona muri Amerika ahabwa ubutumire bwo gusura Presidence ya Leta zunze ubumwe za Amerika. Gusa kuva Trump yagera ku buyobozi, habayeho ukutumvikana.
Nko muri Nzeri umwaka ushize, Perezida Trump yakuyeho ubutumire bwa Golden State yari yatwaye igikombe cya shampiyona mu kwa gatandatu k’umwaka ushize, cyabaye icya gatatu mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Cleveland Cavaliers.
Nyuma y’ibyo, Stephen Curry yavuze ko atazashyigikira urundi ruzinduko urwo ari rwo rwose muri White House.
Stephen Curry watowe nk’umukinnyi uhenze kurusha abandi mu myaka ibiri ishize, yunze mu rya LeBron James avuga ko we na bagenzi be bakinana biteguye gusubiramo ibyo bakoze umwaka ushize banga ubutumire, mu gihe baba batwaye NBA y’uyu mwaka.
Curry yagize ati”Ndumva mfite icyizere cyo kuba mu nzira zo gutsinda imikino 2 isigaye tugatwara igikombe cya shampiyona kandi nzi neza ikizakurikiraho.”
“Gusa ndatekereza ko nemeranya na LeBron. Nzi neza ko uko twakemuye ibintu mu mwaka ushize, ni ko bizakomeza kubaho.”
Trump yafashe icyemezo cyo kuvanaho ubutumire bwa Philadelphia Eagles, nyuma yo kugaragara y’uko abenshi mu bakinnyi b’iyi bapanze kudashyira mu bikorwa icyemezo aherutse gufata cy’uko nta mukinnyi uzongera gupfukama mu gihe haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.