AmakuruImikino

LeBron James arashinja ba nyir’amakipe yo muri NFL kugira imitekerereze ya gicakara

LeBron James uri mu bamaze igihe kirekire bayoboye shampiyona ya leta zunze ubumwe mu mukino wa Basketball, yavuze ko ba nyir’amakipe y’umupira w’amaguru muri Amerika bafite imitekerereze ya gicakara.

Ibi uyu musore ukinira Los Angeles Lakers yabitangaje ku munsi w’ejo mu kiganiro atanga kuri HBO cyizwi nka “The Shop.”

Yagize ati”Muri NFL hari imifungo y’abasaza b’abazungu  batunze amakipe ari na bo bazanye iriya mitekerereze ya gicakara. Usanga ari nk’aho baba batekereza bati’Iyi ni ikipe yanjye. Mugomba gukora icyo mbategetse gukora cyose, ibitari ibyo nkabikiza mwese.”

LeBron James yatangaje aya magambo nyuma y’ibibazo by’akarengane bikunze kugaragara muri NFL. Kimwe mu bibazo byavuzweho cyane, ni icy’abakinnyi babiri: Colin Kaepernick na Eric Reid.

Aba bakinnyi bombi barakaranyije cyane n’ishyirahamwe rya ruhago muri Amerika cyo kimwe na ba nyir’amakipe, babashinja gukora iyo bwabaga ngo babakure muri ruhago kubera uruhare rwabo mu kugaragaza ibibazo byugarije sosiyete.

Kimwe mu byo aba basore bombi bahowe cyanatumye NFL ibagendaho, ni ugupfukama mu gihe haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu mu rwego rwo kugaragaza akarengane gashingiye ku moko kagaragara muri ruhago ya Amerika.

Magingo aya uriya musore witwa Reid yamaze kurambagizwa n’ikipe ya Calorina Panthers, gusa NFL nanone yirirwa imucuragiza kuko amaze gupimwa ikoresha ibiyobyabwenge incuro esheshatu mu byumweru 11. Yahoo ivuga ko afite amahirwe angina na 0.17% yo kuba yakinira iriya kipe.

LeBron James asanga NBA itandukanye cyane na NFL ngo kuko muri NBA umukinnyi ahabwa uburenganzira akwiye, bitandukanye na NFL ishyira igitutu ku bakinnyi.

Uyu musore kandi yanashimagije Adam Silver, Komiseri wa NBA. Avuga ko aha abanyamuryango ba NBA ubwisanzure busesuye. Amushimira kandi kuba ashobora kumva byibura igitekerezo cy’umuntu kabone naho ntacyo yaba afite cyo kugikoraho.

LeBron James asanzwe azwiho gutanga ibitekerezo ku bibazo byerekeye imibereho y’Abaturage ba Amerika. Mu bo adakunze guhuza na bo harimo Perezida Donald Trump ahanini anenga imvugo n’imikorere bye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger