Laurent Gbagbo yarekuwe by’agateganyo ahabwa amabwiriza ntarengwa agomba kubahiriza
Uwigeze kuba Perezida wa Cote d’Ivoire Laurent Gbagbo, yemerewe by’agateganyo n’urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC kurekurwa nyuma y’uko yari aherutse kugirwa umwere ku birego byo kwibasira inyoko muntu yashinjwaga.
Mu minsi yashize uyu Gbagbo yari yemerewe n’urukuko kurekurwa, bitewe n’uko atahamwe n’ibyaha yashinjwaga, ibi ntibyavuzweho rumwe na benshi barimo abaturage bavugaga ko kurekurwa kwe harimo kwirengagiza inzira karengane ibhumbi n’ibihumbi zapfuye bitewe n’intambara yateye nyuma y’amatora y’umukuru w’Igihugu.
Ibi byatumye ubushinja cyaha bujurira iri rekurwa rye hamwe na mugenzi we witwa Charles Blé Goudé, bituma urukiko ruba ruhagaritse icyemezo cyo kubarekura kugira habanze hasuzumwe neza ikibazo cyabo ndetse n’ubujurire bwatanzwe.
Kuri uyu wa Gatanu, hakurikijwe umwiherero wahuriyemo abanyamategeko batanu barangajwe imbere na Chile Eboe-Osuji,hemejwe ko Gbagbo na mugenzi we bari bafungiwe hamwe Charles barekurwa by’agateganyo.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu nibwo barekuwe by’agateganyo bashyirirwaho amabwiriza agomba arimo; kubona igihugu cyemera kubakira, kwirinda kuvugana n’itangazamakuru n’ibindi ibyo ari byo byose byakurura imvururu.
Kutubahiriza aya mabwiriza bishobora gutuma basubira mu buroko, kuko ubucamanza bubifitiye uburenganzira
Gbagbo, yabaye perezida wa Cote d’Ivoire guhera mu mwaka w’ibihumbi 2000 kugeza muri 2011, kugeza ubu akaba yari amaze imyaka igera ku 8 yose afunzwe azira ibikorwa by’intambara yateje mu gihugu cye.
Gbagbo yakuwe ku butegetsi mu 2010 nyuma yo gutsindwa amatora akanga kwemera ibyayavuyemo, hakaba imvururu zahitanye abagera ku bihumbi bitatu.
Nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Alassane Ouattara ndetse no kugirwa umwere kwa Gbagbo n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), byatumye abasaga 50 bahoze ari inkoramutima za Laurent Gbagbo, bahise basubira muri Cȏte d’Ivoire, nyuma y’imyaka umunani mu barahungiye muri Ghana.
BBC yatangaje ko abantu benshi barimo na Simone Gbagbo umugore wa Laurent Gbagbo, wahoze uyobora icyo gihugu bakiriye abantu batandatu bahoze ari Abaminisitiri muri Guverinoma ye ndetse n’abandi bari inshuti za hafi bari barahunze.
Mu mpunzi zagarutse mu gihugu harimo uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano wanatangaje ko bari kwitegura kugaruka kwa Gbagbo, mu gihugu nyuma yo kugirwa umwere.