Larousse yanenzwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi igatanga ubusobanuro bufutamye
Umwunganizi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France, CRF), Me Gisagara Richard, yavuze ko atanyuzwe n’ubusobanuro yahawe na Larouse yanenzweho kugira inyandiko zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi , igatanga ubusobanuro bufutamye ku kuba yaranze gukoresha ijambo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ mu nyandiko zabo.
Éditions Larousse ni inzu y’ubwanditsi ikomeye mu Bufaransa yandika inkoranyamagambo, hari igitabo basohoye kigenewe urubyiruko noneho bakoreshamo imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyo mvugo yanenzwe bikomeye yakoreshejwe mu nkoranyamagambo ya Larousse Junior. Iyo nyandiko y’umwaka wa 2020, abanditsi bageze ku Rwanda, basobanura ingano yarwo, umurwa mukuru, abaturage n’aho ruherereye, ariko hasi baravuga ngo “icyo gihugu kimwe n’u Burundi, cyashegeshwe n’intambara hagati y’ibice bibiri by’abaturage bakigize, Abahutu n’Abatutsi.”
Nyuma yo kutishimira iyi mvugo yakoreshejwe n’ubu bwanditsi ndetse Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bakandikira ubuyobozi bwa Éditions Larousse babasaba ko bahindura iyo mvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagakoresha ijambo nyir’izina, ubuyobozi bwa Éditions Larousse bwemeye ko bugiye guhindura ibyanditswe muri iki gitabo kigenewe urubyiruko noneho bugakoresha ijambo nyir’izina, ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ mu gitabo kindi kigiye gusohoka.”
N’ubwo bameye kubikosora, abantu b’ingeri zitandukanye ntabwo bishimiye ubusobanuro ubu bwanditsi bwatanze kuko atari no muri iki gitabo gusa banditsemo amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Éditions Larousse yavuze ko impamvu yanze gukoresha ijambo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ mu nyandiko zabo ari uko ngo ari igitabo kigenewe abana b’imyaka irindwi kugera ku 11,” bityo ngo ntibabasha kumva neza Jenoside yakorewe Abatutsi.
Na Me Gisagara avuga ko nubwo yishimiye icyo cyemezo cya Larousse cyo guhindura imvugo, atanyuzwe na gato n’ibisobanuro ubuyobozi bwatanze.
Yavuze ko agiye kungurana ibitekerezo n’abayobozi ba CRF ngo barebe niba bemera ibyo bisobanuro bya Larousse cyangwa niba bafata izindi ngamba, cyane cyane ko indi nkoranyamagambo nshya ya Larousse ishobora gusohoka mu mwaka utaha.