AmakuruImikino

Lampard, Drogba n’abandi bagize icyo babwira John Terry wasezeye gukina ruhago

Abakinnyi batandukanye bakinanye na John Terry ubwo yari akiri muri Chelsea, bagize  ivyo bavuga ku cyemezo yafashe cyo guhagarika gukina umupira w’amaguru ny’uma y’igihe kirekire awukina nk’uwabigize umwuga.

John Terry wagaragaye mu mikino 717 ari muri Chelsea yagezemo mu 1998 afite imyaka 17 y’amavuko, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 07 Ukwakira 2018 ni bwo yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru, benshi mu bo bakinanye barimo Frank Lampard  na Didier Drogba bahise bamwifuriza amahirwe mu bundi buzima agiye kwerekezamo.

Frank Lampard wakinanye na Terry muri Chelsea bakanatwara ibikombe bitandukanye, yavuze ko byari ibihe byiza mu gihe yamaranye na we nk’abakinnyi ndetse ko anamwifuriza guhirwa mu bindi agiye kujyamo cyane ko yarangwaga n’umurava no gukunda ibyo akora mu kibuga.

Frank Lampard ati:”Ndagushimiye ku bihe wagize muri uyu mwuga, byari iby’agaciro gukinana na we muri Chelsea, nukuri ibitekerezo byawe byangiriye akamaro. Hejuru y’ibyo byanamfashije kuba umukinnyi uhambaye ku Isi igihe twari kumwe. Wari umukinnyi mwiza, wari umuyobozi mwiza, kandi wanagize ibihe byiza mu mupira w’amaguru. Nkwifurije guhirwa mu bindi werekejemo, ibyo uzakora byose bizaguhira.”

Steven Gerrard we wakiniye Liverpool bakanakinana  mu ikipe y’igihugu yanditse agira ati:”Warakoze ku bihe wagize JT (John Terry), byari ibihe byiza gukinana nawe mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza kandi ndagushimira ku rugamba twarwanye, Imana iguhe igufashe ku hazaza hawe uri gupanga.”

Oscar ati: Warakoze kuri buri kimwe cyose John Terry”

Didier Drogba we yavuze ko Terry amugiyemo umwenda w’intego bigeze kugirana,  ati: ” Wagize ibihe byiza kapiteni wanjye John Terry, byari iby’agaciro gukinana na we ndetse tukanatwarana ibikombe bitandukanye muri Chelsea. Ntabwo wari wanyishyura intego twagiranye  mu myaka  ishize, bikore ntarabibwira abadukurikira.”

John Terry yageze muri Chelsea mu 1998 afite imyaka 17 y’amavuko, akina imikino 717 mu myaka itanu yahamaze, mu 2017 ni bwo yavuye muri Chelsea yari abereye kapiteni ahita yerekeza muri Aston Villa.

https://www.instagram.com/p/BoqYo1PnW3J/?utm_source=ig_embed

https://www.instagram.com/p/BopyTvCga4C/?utm_source=ig_embed

https://www.instagram.com/p/BopYmqhF10R/?utm_source=ig_embed

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger