AmakuruImikino

Laboratory y’u Rwanda (RFL)yemeje ko ibyo abakozi ba APR bahaye abakinnyi ba Kiyovu sports byarimo uburozi

Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, RFI (Rwanda Forensic Laboratory), yemeje ko abakozi ba APR FC barimo umuganga, bahaye ibica intege abakinnyi ba Kiyovu Sports.

Hashize igihe hari abahoze ari abakozi b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, bafunzwe n’Inzego z’Ubutabera aho bakurikiranyweho icyaha cyo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibisa n’uburozi bica intege umubiri.

Aba bakozi barimo Mupenzi Eto’o Ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi, Team Manager Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul n’umuganga Maj. Dr Nahayo Ernest.

Aba bose bakekwaho gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe hagamijwe kubaca intege mu mukino wari uwo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Nyuma y’iperereza rigikomeje kuri ibi byaba bakekwaho, amakuru yatanzwe na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, RFI (Rwanda Forensic Laboratory), yemeza ko aba bakozi bahaye abakinnyi ba Kiyovu Sports umutobe uri mu bwoko bwa Mango wari urimo uburozi bwitwa Promethazine kugira ngo ubace intege mu ngingo zose z’umubiri maze haboneke intsinzi ku kipe y’Ingabo.

Dosiye y’aba bakozi uko ari batatu, iracyari mu Butabera mu gihe hagikomeje kwegeranya ibindi bimenyetso.

Itegeko riteganya ko uwahamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger