La Tropical Amissa Bongo : Agace ka kane kasize Abanyarwanda bahagaze neza
Ku munsi w’ejo tariki 24 Mutarama mu gihugu cya Gabon hakomezaga agace ka Gatanu k’isiganwa ry’amagare rya La Tropical Amissa Bongo, aho abasiganwa baturukaga Labarene berekeza Bifoun, kegukanwa n’umunya-Algeria arangiza afite ibihe bingana n’iby’abandi bagera kuri 33.
Aka gace kava Labarene berekeza Bifoun muri La Tropical Amissa Bongo niko kari gafite ibirometero bike, dore ko gafite 82Km.
Aka gace kegukanwe na Youcef Reguigui aho yakurikiwe n’abasiganwa bagera kuri 34 barimo abanyarwanda batatu.
Uyu munsi abiruka bakunze kuba bagabanyije mu bikundi bibiri, yaba igikundi kimwe cyari kigizwe n’abakinnyi 35 ndetse n’ikindi cyari kigizwe n’abakinnyi 46 nabo baje gucikamo ibice nyuma.
Benda gusoza aka gace, abanyarwanda batatu barimo Nzafashwanayo, Uhiriwe Renus Byiza ndetse na Mugisha Moise bagiye mu gukundi cya mbere ndetse basozanya na Youcef Reguigui aho bakoresheje ibihe bingana n’abiruka 34. Aba basore bose bakoresheje isaha 1 iminota 45 n’isogonda.
Kuri ubu Team Rwanda igizwe n’abasore b’abanyarwanda 6 niyo ya mbere ikaba imaze gukoresha amasaha 50 iminota 12 n’amasegonda 40.
Uyu munsi Tariki 25 Mutarama, abasiganwa baziruka agace ka gatandatu, aho bazazenguruka i Port Gentil, bahakore ibirometero 127.2k