AmakuruImikino

Kylian Mbappe yazamuwe mu ntera mu ikipe y’igihugu cye

Rutahizamu w’ibihe byose w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na PSG Kylian Mbappe yazamutse mu ntera mu ikipe y’igihugu cye ,nyuma y’uko umutoza Didier Deschamps yamuhisemo nka Kapiteni mushya wa ‘Les Bleus’,iri kwitegura imikino yo gushaka itike ya Euro.

Nyuma yo gusezera kwa Hugo Lloris mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa,Umutoza Deschamps yagombaga gushaka kapiteni mushya aho yahisemo kizigenza Kylian Mbappe.

Rutahizamu wa Atletico Madrid,Antoine Griezmann yagizwe umwungiriza wa mbere asimbuye myugariro wa Manchester United,Raphael Varane nawe wasezeye nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germainw’imyaka 24,yemeye iki cyemezo nyuma yo kuganira n’umutoza Didier Deschamps mu gitondo.

Lloris w’imyaka 36, yari amaze imyaka irenga icumi ari kapiteni w’Ubufaransa.

Mbappe,umaze gukinira igihugu cye inshuro 66 yavuzwe cyane kuri uyu mwanya nyuma yo gutsinda ibitego bitatu ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi baheruka gutsindwamo na Argentine kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120.

Mbappe yari mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatwaye igikombe cy’isi muri 2018.

Uyu wahoze akinira AS Monaco ni kapiteni wungirije muri PSG,inyuma y’umunya Brazil, Marquinhos ndetse yari kapiteni mu mukino baheruka gutsindwamo na Rennes ibitego 2-0.

Umukino wa mbere wa Mbappe nka Kapiteni w’Ubufaransa n’uwo kuwa Gatanu bahatanira itike ya Euro 2024,ubwo bazaba bahanganye n’Ubuholandi kuri Stade de France.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger