Kylian Mbappe yakubise incuro Messi na C. Ronaldo ku rutonde rw’abakinnyi bahenze
Umufaransa Kylian Mbappe ukinira PSG ni we mukinnyi uhenze kurusha abandi ku isi, imbere y’ibihangage nka Lionel Messi na Cristisno Ronaldo we utari no mu icumi ba mbere.
Uru rutonde rugizwe n’abakinnyi ijana bahenze kurusha abandi ku isi, rwakozwe n’itsinda ry’inzobere mu bya ruhago rizwi nka CIES Football Observatory, rwifashishije amakuru atandukanye ajyanye n’uko aba bakinnyi basanzwe bitwara.
Ibyagendeweho birimo imyaka y’unukure aba bakinnyi bafite, ibikubiye mu masezerano bafitanye n’amakipe yabo, imyanya bakinaho, iminota bamara mu kibuga, ibitego batsinda, uko bahagaze ku ruhando mpuzamahanga ndetse n’imyitwarire y’amakipe bakinira.
Ibi byose ni byo bihesha Mbappe kuza imbere y’abandi, aho uyu Mufaransa ukinira PSG afite agaciro ka miliyoni 203 z’ama-Pounds. Akurikiwe na Mohemed Salah wa Liverpool ufite agaciro ka miliyoni 200, mu gihe Raheem Sterling wa Liverpool aza ku mwanya wa gatatu aho afite agaciro ka miliyoni 190 z’ama-Pounds.
Lionel Messi aza ku mwanya wa kane kuri uru rutonde aho afite agaciro ka miliyoni 153, mu gihe mukeba we Cristiano Ronaldo atagaragara mu 10 ba mbere bahenze kuruta abandi ku isi.
Abandi bakinnyi baza mu icumi ba mbere barimo Umwongereza Jaddon Sancho ukinira Dortimund, Umunya-Senegal Sadio Mane ukinira Liverpool, Harry Kane ukinira Tottenham, Roberto Firmino ukinira Liverpool, Antoine Griezmann wa Barcelona cyo kimwe na Leroy Sane wa Manchester City.