Kylian Mbappe arashinjwa ibyaha bikomeye birikumanura macuri ikipe ya PSG
Ubu bikomeje kuvugwa ko rutahizamu Kylian Mbappe yabaye nyirabayazana mu gutuma ikipe ya PSG icikamo ibice kandi akaba yatakarijwe icyizere na bagenzi be,kubera umwanya afite muri iyi kipe.
Uyu mukinnyi w’Ubufaransa yasinye amasezerano mashya muri PSG mu mpeshyi,aho ahembwa ibhumbi bigera kuri 650.000 by’amapawundi buri cyumweru.
Mu masezerano mashya, Mbappe yahawe kandi kugira uruhare mu byerekeye kugura abakinnyi n’abagomba kurekurwa ndetse n’uburyo iyi kipe ikora.
Nkuko amakuru yatangajwe mu ntangiriro z’iki cyumweru na Le Parisien abivuga,Mbappe ashaka kuva muri PSG nyuma yo kubona ko yahemukiwe n’ubuyobozi.
L’Equipe yavuze ko umwuka mubi mu ikipe ya PSG ukomeje kwiyongera kubera ibyo Mbappe yemerewe ngo asinye amasezerano.
Bivugwa ko benshi mu bakinnyi batishimiye imyitwarire y’uyu mufaransa w’Umufaransa, ikomeje guhinduka buri cyumweru,nyuma y’aho asabiye kugenda.
Ikipe ya PSG ubu yacitsemo ibice, Neymar – wagiranye amakimbirane mu ruhame na Mbappe inshuro nyinshi muri iyi shampiyona – ndetse na bagenzi be bo muri Amerika y’Epfo bateye umugongo Mbappe nyuma y’uko bamenye ko yifuza kugenda.
Ku rundi ruhande,kapiteni Marquinhos hamwe n’abakinnyi bose bavuga icyesipanyoli muri iyi kipe nabo barakajwe n’imbaraga Mbappe yahawe.
Abakinnyi bari ku ruhande rwa Mbappe ni bagenzi be b’Abafaransa nka Presnel Kimpembe, Nordi Mukiele na Hugo Ekitike, hamwe na Achraf Hakimi gusa.