Amakuru ashushyeUrukundo

Kwizera washakanye na Mukaperezida umurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwongeye guta muri yombi Kwizera Evariste nyuma yo kubona ibimenyetso bishya byerekana ko ashobora kuba yarateye inda umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena nibwo Kwizera yari yatawe muri yombi nyuma aza kurekurwa kuko ibimenyetso byari bike.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemereye ko Kwizera yongeye gufatwa agafungwa nyuma yuko habonetse ibimenyetso bishya bimushinja gusambanya uwo mwana utarageza imyaka y’ubukure.

Kwizera w’imyaka 21 y’amavuko yavuzwe cyane mu itangazamakuru muri Mutarama ubwo yemeraga kubana akaramata na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48.

Aba bombi bakomoka mu Karere ka Rwamagana, basezeranye ku wa 31 Mutarama 2019, mu muhango wabereye mu Murenge wa Musha.

Kwizera akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa ufite imyaka 15 y’amavuko. Bivugw ako ubwo yamaraga kumutera inda yahise ahunga ajya kuba i Kigali kugira ngo adakurikiranwa.

Ingingo ya 133 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu usambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger