AmakuruAmakuru ashushye

Kwizera Olivier na bagenzi be bareganwa imbere y’urukiko bireguye ku byaha bashinjwa

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kamena 2021, nibwo umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Kwizera Olivier, na bamwe mu bo bareganwa bagejejwe imbere y’urukiko bakaba bahakanye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge basanzwe bakurikiranweho.

Kwizera Olivier yagejejwe mu rukiko ari kumwe n’abandi barindwi bareganwa.

Umucamanza yabajije abaregwa niba bemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Kwizera Olivier, Runanira Amza barabihakana. Ntakobisa David kimwe na Sinderibuye Seif bemeye ko banywa urumogi abandi bagezweho bavuga ko ababunganira mu mategeko bataraza kandi ko batakwemera cyangwa ngo bahakane icyaha bacyekwaho n’ubushinjacaha abanyamategeko babo bataraza.

Umucamanza yahise abaza ubushinjacyaha icyo buvuga ku bavuze ko bataburana badafite ababunganira mu mategeko buvuga ko kuburana bafite abanyamategeko biri mu burenganzira bwabo ariko ikibazo kikaba ari uko urubanza bari bazi ko ruhari bakaba bataranashyize muri Sytème ko batari buboneke.

Me Safari Ibrahim wunganira Kwizera Olivier yahise avuga ko umunyamategeko mugenzi wabo ari mu nzira aza ku rukiko ko urukiko rwakwihangana akahagera.
Umucamanza yahise afata icyemezo cyo kuba asubitse urubanza mu gihe uwo munyamategeko ataraza.

Kwizera Olivier areganwa na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumarigabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif, batawe muri yombi ku wa 4 Kamena 2021 mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro.

Kwizera Olivier na bagenzi be bahakanye icyaha
Twitter
WhatsApp
FbMessenger