Kwiyarurira muri Resitora, umukino wa billard n’ibindi byaberaga mu tubare byahagaritswe
Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus kiri mu Rwanda, RDB yahagaritse kwiyarurira muri za Resitora na Hoteli, imikino ya billard mu tubare, aba Dj, Live Band ndetse n’utubyiniro.
Ibi bikubiye mu itangazo RDB yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2020 mu rwego rwo kurushaho kunoza no kubahiriza inama za Minisiteri y’ubuzima zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kimaze kugaragara ku bantu 8 mu Rwanda.
Abagana Resitora na Hoteli basabwe kujya bicara bagahabwa ibyo kurya ndetse bakubahiriza gushyira intera ya metero hagati y’umuntu n’undi kandi ba nyiri resitora bagomba kugenzura ko ibi byubahirizwa.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.
Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Mu itangazo yagize iti “Tuributsa kandi ko udupfukamunwa tudatuma umuntu atandura Coronavirus, tukaba ari utwo gukoreshwa gusa n’abari kwita ku barwayi.’’
Minisante yatangaje ko mu gihe Coronavirus yakomeza gukara, ibyumweru bibiri [kuva ku wa 14 Werurwe 2020] byo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi byashyizweho mu guhangana nayo bishobora kongerwa.
Iti “Igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero gishobora kongerwa ndetse kigashyirwa no ku zindi nzego bitewe n’uko icyorezo kigenda gifata intera.’’
U Rwanda rwafashe ingamba zirimo gufunga amashuri, insengero n’ibikorwa bihuza abantu benshi ndetse abakozi bashishikarizwa gukorera mu mu ngo aho bishoboka no kugabanya ingendo mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.