Kwiyahura biterwa n’iki?, byakwirindwa gute?
Dukunze kumva ngo umuntu yiyahuye, rimwe na rimwe bigatungura abasanzwe bamuzi kuko wenda batigeze bamenya ko yagira igitekerezo nk’icyo. Ese ubundi kwiyahura biterwa n’iki? umuntu yabyirinda ate?
Twifashishije ibyatangajwe n’abahanga mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, nkuko tubikesha urubuga www.medicinenet.com, gikorwa cyo kwiyahura si ikintu kiza ako kanya, bisaba igihe kinini umuntu afite idwara y’agahinda gakabije (Depression), kandi usanga kenshi umurwayi ataba azi ko arwaye.
Indwara y’agahinda gakabije(Depression) ni indwara ituma umuntu yumva yanze ubuzima, akanumva ko ku bwe kubaho nta na kimwe bimumariye ku buryo bishobora kumurenga akaba yaniyambura ubuzima, kuko aba yumva nta kindi cyamumara ako gahinda gakabije.
Indwara y’agahinda gakabije(Depression) iterwa n’iki?
Mu byakomeje gutangazwa n’abahanga mu by’umuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, nuko indwara y’agahinda gakabije iterwa n’ibintu byinshi bitandukanye umuntu ahura na byo mu buzima bwe bwa buri munsi, Urugero; gupfusha abantu bawe, kubura akazi by’igihe kinini, ubukene, indwara idakira, ihohoterwa n’ibindi.., Ako gahinda ntikaza umunsi umwe, ahubwo kaza buhoro buhoro, kakagenda gakura kugeza igihe kazaba indwara, indwara nayo iyo itavuwe neza ishobora gutera nyirayo kwiyahura.
Ibimenyetso bikwereka ko urwaye agahinda gakabije (Depression)
Hari ibimenyetso cyangwa se imyitwarire umuntu ashobora kugaragaza, maze ukamenya ko byanze bikunze afite uburwayi bw’agahinda gakabije (Depression), biba byiza iyo umwegereye ukamuganiriza, ndetse ukamufasha kujya kwa muganga. Ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira;
- Gutangira kwishyira mu kato: Iyo umuntu atangiye kujya kure y’abantu bose, ndetse n’abari inshuti ze, agakunda kujya kwigunga aho abantu batari, ugasanga niyo agerageje kwegera abandi barimo kuganira bahanahana ibiganiro, we yumva ko ntacyo afite cyo kuvuga agahitamo guceceka cyangwa kujunjama.
- Kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi: Nubwo hari abanywa inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge nk’ingeso, burya kunywa ibyo byose ku buryo bukabije nabyo bishobora kuba ikimenyetso cy’uko uwo muntu afite uburwayi bw’ agahinda gakabije.
- Kubura ibitotsi burundu no gusinzira bikabije: Iyo umuntu arara akanuye bukamukeraho kubera kubura ibitotsi, cyangwa se na none iyo umuntu asinzira bugacya bukira agisinziriye, Ibi na byo ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu arwaye Depression.
- Kumva ko ubuzima bwe bwose ari igihombo: Uyu muntu niyo yakora ibyiza binga iki, yumva bitamushimishije ndetse ntanabone ubwiza bwabyo. Akunda kwicira urubanza ndetse akumva ko ari ikibazo muri sosiyete. Iyo umubwiye nabi kubw’ikosa ryabayeho, nubwo yaba atari we warikoze ahita yumva ko ari we byaturutseho. Nta kwiyizera agira muri we.
- Kurira cyane bikabije: Umuntu urwaye agahinda gakabije, iyo yigunze akenshi aba ari kwitekereza ho, uko guhora yumva ko ari umuhombyi mu buzima bimutera agahinda gakomeye kuburyo usanga arira inshuro nyinshi mu gihe gito.
- Gucika imbaraga z’umubiri no mu mutwe: Kurwara agahinda gakanije bishobora gutuma umuntu yumva nta ntege nta nkeya asigaranye mu mubiri we kubwo gucika ubushake bwo kurya, niyo ariye usanga ibyo arya na byo bitagira icyo bimumarira, ikindi nuko imitekerereze ye igabanuka kuburyo bugaragarira buri wese.
- Kutiyitaho: Iyo umurwayi arembejwe n’iyi ndwara, atangira kutiyitaho, ntakarabe, ntamese imyambaro, icyo gihe aba yumva nta mpamvu yo kwiyitaho kuko nta gaciro aba yumva afite.
- Kuba ntibindeba: Umuntu ashobora kugera ku rwego rwo kumva nta kintu na kimwe akenewe mo, kabone niyo yaba afite urubyaro cyangwa se izindi nshingano zimureba muri sosiyete. Yumva yarabaye Ntibindeba.
Ibi bimenyetso ni bimwe mu mu bindi byinshi bishobora kwerekana ko umuntu arwaye agahinda gakabije (Depression), icyakora hari igihe aka gahinda gashobora kutayobora umuntu ku kwiyahura, ariko ibi biterwa n’uburyo umurwayi yivuje.
Uko wakwivuza indwara y’agahinda gakabije(Depression)
Ubusanzwe, iyi ndwara iyo ivuwe neza, irakira rwose umuntu akongera kugira ubuzima bwiza. Icyakora uko ivurwa ku mwana si kimwe n’uko ivurwa ku muntu mukuru, bisobanuye ko n’ibishobora kuyitera ku mwana bitandukanye cyane n’ibyayitera ku muntu mukuru, ari nayo mpamvu uburyo bwo kuyivura butandukanye.
Mu gihe wibonyeho bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga ubifitiye ubumenyi maze akagufasha mu maguru mashya, igihe kitararenga, kuko iyo iyi ndwara ikabije nta handi ijyana nyirayo atari mu Kwiyahura.