Kwicara igihe kirekire bifatwa nk’ubundi buryo bushya bwo kunywa itabi
Muri iyi munsi y’iterambere, bisaba ko abantu benshi bamara igihe kirekire bicaye bagatembera gake. Bitewe nuko abantu basigaye bakora akazi bakoresheje mudasobwa, akenshi bibasaba kwicara igihe kinini ku buryo nta kugira aho bajya.
Ivuriro Mayo Clinic ryakoze ubushakashatsi ku ngaruka ziterwa no kumara igihe kinini umuntu yicaye, kuko akenshi mu kinyejana cya 21 usanga ikoranabuhanga rituma abantu bakora bicaye aho bari.Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 800, 000 bakunze kumara igihe kinini bicaye, mu gihe kigera ku myaka 15.
Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko abantu bicara imbere ya Mudasobwa mu gihe kirenze amasaha 4 buri munsi, bashobora gupfa bitewe n’impamvu iyo ariyo yose ku kigereranya cya 50% no kugira ibyago byo kwicwa n’umutima no kubabara mu gatuza ku kigereranyo cya 125%.
Dr. James Levine ukuriye ivuriro Mayo Clinic ryakoze ubu bushakashatsi, avuga ko kwicara ari ubundi bwoko bwo kunywa itabi kuko ingaruka zabyo byombi zingana, akanatanga inama ko abantu bakwiye kugabanya igihe bamara bicaye bagatembera.
Yagize ati : “Kumara igihe kinini wicaye ni ubundi buryo bushya bwo kunywa itabi.Igisubizo ni uko abantu bakwiye kugabanya igihe bamara bicaye bakagendagenda.”
Dr. Levine aburira abantu ko ubuzima bwo kumara igihe kinini bicaye butera ibibazo birenze umubyibuho ukabije kuko hiyongeraho uburwayi bwa Kanseri n’umutima bisa n’iby’umunywi w’itabi.