Kwibuka29:Ingengabitekerezo yo ku ishyiga ni nk’umwotsi mu cyumba giteraniyemo urubyiruko
Kuri iyi nshuro ya 29 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994, hakomeje gushyigikirwa intego yo Kwibuka tuniyubaka nk’umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abaturarwanda kandi uganisha igihugu ku iterambere rirambye.
Ni muri ubwo buryo hakomeje ingamba zo gukumira no kurandura burundu ingangabitekerezo ya Jenoside mu buryo ubwo aribwo bwose ndetse no gusiba inzira zose yanyuzwamo kugira ngo ikwirakwizwe mu bantu.
Amateka y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza uburyo Abanyarwanda bose bahoze ari bamwe ariko bakinjirirwa na gashakabuhake wababibyemo ingengabitekerezo mbi (Bad ideology) yo kwicamo ibice hagendewe ku bimenyetso bifuditse birimo imitungo,uburebure, imirimo runaka akora n’ibindi….
Ibi nibyo byabaye inkomoko y’amoko atatu yavutse mu Banyarwanda umwe aba Umutwa,Umuhutu n’umututsi ari nabyo byabaye inkomoko ya Jenoside Abanyagihugu ubwabo bica bagenzi babo ntacyo bapfa uretse kwicwa mu mutwe n’ijambo ngo”kanaka arakuruta kora iki umwigaranzure”.
Bamwe mu rubyiruko barashinja bamwe mu babyeyi kudashaka kuva ku Izima ngo basobanurire neza abana babo aho igihugu cyavuye naho kimaze kugera ndetse n’igiharanirwa kugira ngo tugire u Rwanda rwunze ubumwe.
Cedric Hirwa ni umwe mu rubyiruko rw’Akarere ka Musanze yavuze ko ubu urubyiruko ruhanganye n’inganbitekerezo yo ku mbuga nkoranyambaga ariko ahanini itizwa umurindi n’iyo ku ishyiga kuko abenshi bayibiba baba bakiri na bato ahubwo bashyira mu bikorwa ibiganiro bibi bahawe n’ababyeyi babo bagakurana imyumvire mibi itagira icyo ishingiyeho.
Yagize ati’:” Twe nk’urubyiruko tugomba guharanira kumenya amateka y’Igihugu cyacu kugira ngo adufashe kubaka ejo hacu tuzi aho tuva naho tujya, ibi ababyeyi bacu bagomba kubigiramo uruhare kuko nibo babonye byinshi tutaravuka ariko bagaharanira kutwigisha ibiduhuza nka Rwandarwejo, ubu hadutse ikoranabuhanga turirirwa ku mbuga nkoranyambaga zisigaye zifashishwa cyane n’abatarava ku Izima, ibi kugira ngo tubicike ni uko twabifashwamo n’abadukuriye wa mwanya tuba twicaranye nk’umuryango bakirinda kutuganiriza batubibamo urwango ngo kanaka ntimuzabane ni Umuhutu cyangwa se ni umututsi ahubwo bakaduha impamba tuzitwaza twubaka igihugu kugira natwe abazadukomokaho bazasange twarabaharuriye inzira nziza za Ndi Umunyarwanda”.
Iraguha Emelyine nawe ashimangira ko ibiganiro ababyeyi baganiriza abana babo mu rugo aribyo bizatuma intego y’ubumwe n’ubwiyunge igerwaho cyangwa se bikayikoma mu nkokora mu gihe baba bakomeje kubigisha ibibatanya kurusha ibibahuza.
Ati’:” Birababaje aho wumva umwana w’ejo bundi umunyuraho ukumva aravuze ngo uyu ni umututsi cyangwa se ni Umuhutu, Ibyo aba yarabikuyehe? Ni mu biganiro by’ababyeyi be birumvikana,umwana nk’uwo nakurana uwo mwuka azamarira iki igihugu? Nta kindi usibye gusenya ibyagezweho, ababyeyi ni bareke kudushyira mu kaga badushyiramo imungu bamunzwe nayo itagira icyerekezo badufashe kumenya guha agaciro icyo dupfana kurusha icyo dupfa kuko nitwe tukijya mbere, naya ngengabitekerezo yo ku mbuga nkoranyambaga zinakoreshwa cyane n’urubyiruko nibwo tuzahangana nayo tuyitsinde kuko uwayizana agasanga twarayimye Intebe yaba ameze nkuri kwasa urutare”.
Sekamana Samuel ni umusaza usheshe akanguhe we asanga kuganiriza umwana umubibamo urwango ntaho bitaniye no kumuroga ukamwica Kandi waramwibyariye, asanga ingangabitekerezo yo ku ishyiga ari nk’umwotsi mu cyumba giteraniyemo urubyiruko kuko bibaziba amaso bikabica bahagaze.
Ati’:” Umwana ni umuntu ufata mu mutwe vuba kandi ubwonko bwe buhindurwa akenshi n’ibyiganje mu matwi ye, umubyeyi uraga abana amacakubiri ntaho ataniye no kuba abagaburira uburozi akabica cyangwa akabafungiranya mu cyumba kirimo umwotsi kandi yaravunitse ababyara, twe turashaje Ibyo twanyuzemo n’ingaruka byaduteje turazizi, kuki twumva ko byahoraho? Ndasaba abo dufatanyije kurera ko bazirikana ko igiti kigororwa ki Kiri gito uko ureze umwana ni nako asaza, twigishe abana gusenya batahiriza umugozi umwe”.
Umunyamakuru Umutesi Scovia mu kiganiro cye ku Karubanda aherutse gutambutsa nawe yahamije ko ababyeyi bamwe ari abarozi birogera abo babyaye batabizi.
Ati'”Hari ababyeyi batazi ko ari abarozi Kandi kugira ngo mumenye ko muri abarozi babi muroga abana banyu, uyu munsi uramufashe uramuformase umugize Interahamwe atangiye kuvuga rero ukuntu inkotanyi zamwishe, dufite uwarokotse nawe wibuka ko yarokotse ari umwe cyangwa ari babiri uraho uranywa itabi uri i Wawa urigukora Ibyo bikorwa ngo So yaguye ku rugamba, ko So yaguye ku rugamba ukaba ugiye kugwa i Wawa bimaze iki”?
Ababyeyi banshi basaba ko ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge byarushaho gushyirwamo imbaraga kandi bigakorwa kenshi kugira ngo n’utarahinduka kubera Virusi yagaburiwe bizamufashe kuyiruka, bavuga kandi ko urubyiruko na rwo rwashyirirwaho umwanya wo kuzajya ruhura rukaganirizwa kugira ngo n’uwarogewe ku ishyiga ahindukire mu byo yigiye hamwe na bagenzi be.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla kuwa Gatanu tariki ya 7 Mata, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994 yasabye abatuye iyi Ntara n’Abaturarwanda bose muri rusange gukumira inzira zibiba ingengabitekerezo cyane cyane abifashisha imbuga nkoranyambaga.
Uyu muyobozi kandi yasabye ababyeyi gufasha abana babo kumenya amateka y’Igihugu bakirinda kubaganiriza ibiganiro bibica mu mutwe kuko bene nk’ibyo aribyo byateye Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga Miliyoni bishwe bazira uko bavutse.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko aho Umunyarwanda yagera hose mu bihugu by’amahanga akwiye kugaragara nk’Umunyarwanda atitwaje ngo ndi runaka kuko na passport afite imugaragaza nk’Umunyarwanda.
Ati’:” Iyo ugiye kubwira Umunya-Australia ngo uri umututsi ntiyumva icyo ushatse kuvuga icyo aricyo, nujya kubwira umu-Japan ngo uri Umuhutu azagufata ko wasaze nta zumva Ibyo ushatse kuvuga, ubabwira ko uri Umunyarwanda na Passport uzanye iriho u Rwanda”.