#Kwibuka26: Ibuka-France yasabye Radiyo France Inter gusaba imbabazi
Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka-France) wasabye radiyo ‘France Inter’gusaba imbabazi kubera urwenya yateye tariki 07 Mata 2020, ruvuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Ibuka-France Nsanzimana Etienne, yavuze ko icyatumye bandika ibaruwa, ari ukubera uburakari batewe n’urwenya rwatambutse kuri radiyo France Inter ikorera mu Bufaransa tariki 07 Mata 2020, ubwo Isi yifatanyaga n’u Rwanda ku nshuro ya 26 kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro ni itangazamakuru yagize ati ” “Icyo gihe babivuga byabaye nk’imbarutso kubera ko nta yindi radiyo yari yabivuze mu buryo bikwiriye kuvugwamo, nta tereviziyo yabicishijeho kandi ubundi ari umunsi wemejwe na Perezida Macro, ko kuri iyo tariki ari umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.
Nsanzimana Etienne, yakomeje avuga ko urwenya rwatambutse kuri Radiyo France Inter ari ugukina ku mubyimba Abacitse ku icumu, bagasaba ko iyi radiyo yazasaba imbabazi ku masaha nk’ayo yatambukirijeho ibyo, hanyuma ngo bakanafatira ibyemezo abantu babikinishije.
Ibuka France ivuga ko atari ubwa mbere ikibazo nk’icyo kibayeho kuri Radiyo France Inter kuko ngo n’umwaka ushize hari ikiganiro cyavuzwemo amagambo avuga ko yapfobyaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gisagara Richard wunganira imiryango y’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa by’umwihariko mu gukurikirana abagaragayeho guhakana no gupfobya Jenoside yakore Abatutsi, mu kiganiro cyatambutse kuri RBA hifashishijwe ikoranabuhanga, yibukije ko ntawukwiye kuzana inzenya mu gihe cyo kwibuka.
Ingabire U. Angélique, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa (CRF) Agaruka ku itangazo Ibuka France yashyize ahagaragara yavuze ko itangazo banditse ari iryo kwamagana urwenya rutakagombye kubaho ku ngingo ikomeye nka jenoside.
Ati: “Mu rwenya rwatambutse kuri France Inter, hagaragaye abana barwana baterana imisego. Tuributsa ko batagomba kuzana inzenya nk’izo mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yanasabye ubuyobozi bwiriya Radio gusaba imbabazi biciye kuri radiyo . ati: “Turasaba kandi umuyobozi wa radiyo France Inter gusaba imbabazi abinyujije kuri iyo radiyo bityo bikabera isomo n’abandi batekereza gukora urwenya kuri jenoside yakorewe Abatutsi”.