AmakuruAmakuru ashushye

#Kwibuka25: Mu ngoro ya UNESCO i Paris hibukiwe Jenocide yakorewe Abatutsi

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mata, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bufaransa bahuriye mu ngoro y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) iri I Paris mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa cyitabiriwe na Audrey Azule uyobora UNESCO, Ambasaderi, Jacques Kabale, uhagarariye ibuka mu Bufaransa, n’abandi banyacyubahiro.

Audrey Azule uyobora UNESCO yavuze ko bahisemo gukorana n’amashuri kugira ngo abanyeshuri basobanuriwe byimbitse amakuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo aya mateka atazibagirana.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Jacques Kabale akaba anahagarariye u Rwanda muri UNESCO, yatangiye avuga ko bigoye kumenya aho Imana yari iri mu 1994 ubwo Jonoside yabaga.

Yanashimiye Perezida w’Ubufaransa Macron kuba yarafashe icyemezo cyo kugira tariki ya 7 Mata umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati  ” Ndashaka gushimira Ubufaransa ku mushinga bafite wo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndasaba UNESCO kubifatiraho urugero iyi gahunda ikazajya ku Isi hose kuko abato bubu nibo ejo hazaza, uburezi bwabo buzatuma isi iba nziza kurushaho.”

Ambasaderi Kabale yashimiye abacitse ku icumu ubwihangane bagize ndetse n’imbabazi batanga umunsi ku wundi.

Abahanzi nyarwanda Miss Channel, Daniel Ngarukiye  na Ben kayiranga baririmbye muri uyu muhango.

Guhera tariki ya 07 Mata buri mwaka , u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igihe kingana n’iminsi ijana ariko icyumweru cy’icyunamo kimara iminsi 7.

Haba mu Rwanda ndetse n’amahanga yose, bafata umwanya bakunamira Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe bazira uko baremwe.

Tariki ya 10 Gicurasi 2017,  Irina Bokova wayoboraga UNESCO, yasuye u Rwanda azengurutswa urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse yunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

Icyo gihe yavuze ko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zatoranyijwe, zikwiye gushyirwa mu murage w’Isi kugira ngo zibere abandi isomo ryafasha mu guhangana na Jenoside aho ari ho hose.

Daniel Ngarukiye yaririmbye muri uyu muhango

Twitter
WhatsApp
FbMessenger