AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kwibuka25: Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yifatanyije n’u Rwanda mu ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, nawe yifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye yanditse ko ibyabaye ari amahano ndetse ko hagomba gukorwa ibishoboka byose ku buryo bitazasubira ukundi.

Yagize ati “Uyu munsi ndibuka ibihumbi amagana by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 25 ishize. Aya yari amahano akomeye kandi birakwiye ko ibintu nk’ibi bitazongera kubaho ukundi.”

Tariki 26 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko tariki 7 Mata buri mwaka uzajya uba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Theresa May ubutumwa yanditse ku rukuta rwe rwa tweeter bwihanganisha Abanyarwanda mu gihe bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu Abanyacyubahiro batandukanye bari  I Kigali kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, watangiye kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2019.

Mu banyacyubahiro bari mu Rwanda harimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette, Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo , Perezida wa Tchad, Idriss Déby.

Perezida Kagame na Madame hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu ubwo bunamiraga inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Kigali ndetse bakanacana urumuri rw’icyizere

Twitter
WhatsApp
FbMessenger