#Kwibuka25: Amadini n’Amatorero byahinduye gahunda y’amateraniro muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gihe Abanyarwanda bose bitegura kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994, amwe mu madini yo mu Rwanda yahisemo guhindura gahunda yari asanzwe agenderaho kugira Abakiristo bayasengeramo bazabone uko bitabira ibiganiro.
Ejo taliki ya 07 Mata 2019, nibwo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, bizatangira mu Rwanda hose, bigahurirana n’uko uyu munsi aribwo Amadini n’Amatorero menshi ya Gikirisito asengeraho, akaba ariyo mpamvu abakuru b’Amadini atandukanye bahisemo kugabanya amasaha bamaraga mu rusengero abandi bagakuraho amateraniro kuri uyu munsi.
Amatorero atandukanye yafashe iki cyemezo, mu gihe mu minsi yashyize aribwo Kiliziya Gatorika iherutse gutangaza ko muri misa zari zisanzwe zibaho mbere ya saa sita, hazabaho imwe gusa kugira ngo Abakirisito bitabire ibiganiro bateguriwe kugezwaho muri iki gihe.
Musenyeri Rukamba yavuze ko misa imwe ya mu gitondo no gutangiza icyunamo bitazabangamirana kuko ibiganiro bizatangira iyo misa ya mbere yarangiye.
Mu itorero ry’Abangilikani ho bakuyeho amateraniro yo kuri uyu munsi wo ku Cyumweru kugira ngo umwanya bari kumara mu rusengero bawukoreshe bifatanya n’Abanyarwanda bose mu kwibuka.
Umunyamabanga mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Francis Karemera, yavuze ko bahisemo gukuraho amateraniro bitewe n’uko gusiba icyumweru kimwe mu byumweru 52 bigize umwaka ntacyo byakwangiriza mu gihe baba bifatanyije n’abandi kwibuka.
Yagize ati “Dufite ibyumweru 52 mu mwaka. Icyumweru kimwe ntacyo cyakwica tugiye kwifatanya n’abandi Banyarwanda. Ibihe twibuka insengero zari zihari, ariko sintekereza ko byari byoroshye no kuzijyamo, n’abazihungiyemo biciwemo. Rero ntabwo twavuga ngo dutsimbaraye kuri gahunda z’itorero twirengagije gahunda duhuriyeho n’Abanyarwanda bose.”
“Ubwo rero ku cyumweru nta materaniro azaba mu gitondo mu nsengero zacu za Angilikani kuko n’ubundi n’amasaha dutangira amateraniro, ni yo masaha hazaba hariho gufatanya n’abandi mu midugudu aho dutuye. Ubwo rero tuzajya kwifatanya n’abandi mu midugudu, ababishobora bararara bakoze amateraniro yabo kuri uyu wa gatandatu.”
Nimugoroba na bwo mu Itorero Angilikani ngo nta materaniro bazagira kuko hazaba hariho urugendo rwo kwibuka no kujya aho abantu bazateranira nyuma y’urugendo.
Ku ruhande rw’abaprotestanti bo ngo bazagira amateraniro kare cyane ku buryo isaha yo kwifatanya n’abandi Banyarwanda izagera barangije gusenga buri wese ,muri bo akabasha kujya aho abandi bari.
Musenyeri Kayinamura Samuel, umushumba mukuru w’itorero Methodiste Libre mu Rwanda, akaba na Perezida w’ Inama y’Amatorero y’Abaprotestanti mu Rwanda, CPR (Conseil Protestant du Rwanda) yavuze ko iyo gahunda yo gutegura amateraniro bakurikije na gahunda iriho yo gutangira icyunamo na bo bayiteganyije.
Ati “Twavuganye n’inzego dukorana nk’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’abandi ko amateraniro azatangira kare mu gitondo nka saa moya ku buryo saa tatu abantu bazaba bayarangije, noneho bakajya kwifatanya n’abandi mu midugudu kugira ngo ibyo kwibuka bigende neza.
Uyu muyobozi avuga ko hari abateguye kugira amateraniro ku wa gatandatu nimugoroba cyangwa ikindi gihe, kuko na byo ngo bishoboka ati “Ariko twebwe Abaporotesitanti twamaze kumvikana ko abantu bazasenga mu gitondo. Kuko kwibuka bizabera mu midugudu kandi n’insengero ziri mu midugudu biregeranye.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hagati y’amateraniro na gahunda yo Kwibuka nta nakimwe kizabongamira ikindi kuko bamaze kubitegura neza.
Aba bakuru b’Amadini n’Amatorero mu Rwanda banaboneyeho umwanya wo kwihanganisha imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994, banasaba Abanyarwanda bose kwifatanya muri iki gihe cyo kwibuka no kwitabira ibiganiro byose kugira barusheho kumenya aho igihugu cyacu kiva naho cyerekeza.