#Kwibuka25: Abanyarwanda bari mu Bufaransa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri iki Cyumweru taliki ya 7 Mata 2019, mu gihugu cy’Ubufaransa hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, aho abitabiriye uyu muhango bunamiye Abatutsi bishwe barenga miliyoni imwe.
Uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Bufaransa, witabiriwe n’abarenga 300 barimo Meya wa Paris Anne Hidalgo, Abanyarwanda baba mu Bufaransa ndetse n’inshuti z’u Rwanda hamwe n’abandi b’Ambasadeli batandukanye ndetse n’umuhanzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Barbara Hendricks akaba n’Ambasaderi mu rwego rwo hejuru wa UN ushinzwe impunzi,
Uyu muhanzi kandi yanaririmbye indirimbo zitandukanye zihumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside n’izikangurira abantu guha agaciro igikorwa cyo kuzirikana no kwibuka Abatutsi bishwe.
Meya Anne Hidalgo mu ijambo rye yavugiye muri uyu muhango wo kwibuka yagaragaje ko by’umwihariko hari aho u Rwanda rw’uyu munsi rumaze kugera nyuma yo kuva mu mwijima ukabije rwahuye nawo mu 1994, ubwo ubwicanyi bwari bukabije cyane bugahitana Abatutsi barenga miliyoni imwe biganjemo abagore n’abana.
Yavuze ko nk’Ubufaransa bahuriye hamwe mu busitani bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hazirikanwa by’umwihariko italiki ya 7 Mata ifite byinshi isobanura mu mateka y’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko kandi kwibuka ari uburyo bwiza bwo kwereka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko abasigaye bariho kandi ko hari ikizere cyo kubaho ku bwabo.
Ibi byagarutsweho mu gihe Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yagaragaje icyifuzo cy’uko tariki ya 7 Mata, mu Bufaransa yafatwa nk’itariki yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byatangajwe mu butumwa bwasohowe na Perezidansi y’u Bufaransa nyuma yaho Perezida Emmanuel Macron atangaje ishyirwaho rya komisiyo izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse ku bikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Bufaransa hateganyijwe ikindi gikorwa cyo Kwibuka kiraba kuri uyu wa 9 Mata 2019, mu ngoro ya UNESCO.