#Kwibuka25: Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bamaze kugera i Kigali
Abanyacyubahiro batandukanye bakomeje kugera I Kigali kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango wo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2019.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier aherutse gutangaza ko uyu mwaka biteguye abakuru b’ibihugu na Guverinoma basaga icyenda bazitabira uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu banyacyubahiro bamaze kugera mu Rwanda harimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payettem na Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh.
Umuhango wo gutangiza iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iratangira mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 07 Mata mu midugudu yose igize i gihugu.