Kwibuka24: Safi Madiba n’umuryango “Madiba Foundation” basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Karembure banafasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuryango udaharanira inyungu “Madiba Foundation” wasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Karembure ruherereye mu murenge wa Gahanga mu akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, aho banakoze igikorwa cy’urukundo bafasha imwe mu miryango itishoboye y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muryango “Madiba Foundation” washinzwe n’umuhanzi Safi Madiba nyuma yo kuva mu itsinda yaririmbagamo rya UrbanBoyz , Uyu muryango wakoze igikorwa cy’urukundo kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Hafashijwe imiryango irindwi yatoranyijwe n’ubuyobozi bw’akagari ka Karembure kubufatanye na IBUKA. Bimwe mubyo iyi miryango yahawe harimo ibyo kurya ndetse n’ibindi byo kwifashisha mu rugo, birimo imifuka y’umuceri, akawunga, amasabune,amavuta, amasabune, n’ibindi bitandukanye.
Safi Madiba yakunze gushimangira ko iki gitekerezo cyo gushinga uyu muryango ufasha “Madiba Foundation” yagihawe n’umugore we Niyonizera Judith, ufite umutima mwiza wo gufasha.
Uyu muryango “Madiba Foundation” watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2017, kuri ubu ukaba ukomeje gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu ngeri zose mu gihugu cy’u Rwanda aho bagenera ubufasha butandukanye imiryango itishoboye.