AmakuruAmakuru ashushyeCover StoryPolitiki

Kwibuka24: Mu Iserukiramuco ryitwa “Our Past” ryabaga ku nshuro ya 7, amatsiko kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yatumye urubyiruko rwitabira ku buryo budasanzwe-AMAFOTO

N’igihe utavuga ko ari gito dore ko  kigera ku myaka 7 Iserukiramuco ryitwa “Our Past”bivuga ahahise mu rurimi rw’ikinyarwanda ridasiba kuba mu Rwanda buri mwaka by’umwihariko mu gihe u Rwanda ruba rwatangiye icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994,iri serukiramuco ritegurwa by’umwihariko n’urubyiruko ariko nanone rugamije kwigisha urundi rubyiruko kwamagana kure amateka mabi yaranze igihugu arimo Jenoside yakozwe n’umubare mwinshi w’urubyiruko igahitana benshi ndetse ikagira igaruka no ku bayirokotse.

nabaturutse mu bihugu byo hanze ntibatanzwe

Kuri iyi nshuro ya 7 yaryo iri serukiramuco ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mata 2018 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi aho intego yaryo y’uyu mwaka yari uburyo Ubugeni cyangwa Ubuhanzi bwakoreshwa mu kwirinda ikibi ahubwo hakimakazwa icyiza bityo ubikora agaharanira kwiteza imbere,iyi ntego ikaba yuzuzanya muri rusange n’intego nyamukuru y’iri serukiramuco riba buri mwaka rya Our Past ikangurira urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 kwirinda ibiganisha ku mateka mabi yaranze u Rwanda ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rwinshi rwatangiye kuhagera mu masaha ya kare

Iri Serukiramuco mu buryo bwo gutanga ubutumwa buhumuriza ariko bukajyana n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ngo “Twibuke Twiyubaka” hakoreshejwe imikino igiye itandukanye irimo iya matsinda yishyize hamwe yakinaga imikino igaruka ku mateka ya Jenoside na nyuma yaho ihagaritswe  Imbonankubone ,indirimbo,ndetse tutibagiwe na Filime Mbarankuru zagarukaga ku mateka y’u Rwanda nyuma ya Jenoside ndetse n’ibiganiro bigiye bitandukanye byatangwaga n’urubyiruko ndetse n’abandi bagiye bahabwa umwanya kugirango bagire ubutumwa bagenera urubyiruko rwari aho.

Umusangiza wa magambo (MC) yari Mpano Paulette

ku Rubyiniro habanje kuza Itsinda ryitwa Poetic Justice rikina umukino werekana amwe mu mateka yaranze u Rwanda mu 1994 ndetse na nyuma yaho maze baboneraho gakangurira buri umwe wese wari aho gukomeza kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Iri serukiramuco ryari riyobowe n’umusangiza w’amagambo nawe ubonako akiri muto witwa Mpano Paullette ndetse tutibagiwe n’abaciye imbere y’imbaga y’abantu bari bateraniye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku gisozi aribo Itsinda rya Poetic Justice hamwe na Jabbar Junior bakinnye imikino yerekanaga Amateka y’u Rwanda rwanyuzemo kugeza muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse na Nyuma yaho tutibagiwe n’abahanzi baririmbye indirimbo zihumuriza abari aho zibaremamo icyizere.Umushyitsi mukuru muri iri Serukiramuco yari Komiseri mukuru ushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) Bwana ICGP Rwigamba George wanatanze ikiganiro kivuga ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu bacyivana muri Jenoside.

ICGP Rwigamba George ushinzwe Imfungwa n’abagororwa niwe wari umushyitsi mukuru

ICGP Rwigamba George ubwo yasozaga ikiganiro wahise aha ubutumwa urubyiruko rwari rwaje mu Iserukiramuco maze akarusaba gukomeza urugamba rwo kurwanya ingenga bitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibindi byatuma u Rwanda n’abarutuye badatera imbere aha yagize ati:

“Rubyiruko muri aha bitewe n’amateka tumaze kumva hano mabi yaranze igihugu cyacu  mbahaye inkoni mwese yo gukomeza urugamba rwo kurwanya ingenga bitekerezo n’ibindi byatuma u Rwanda n’abarutuye badatera imbere”

Abahanzi Mpazimaka Prime,Ice Nova ndetse n’umwari ukiri muto witwa Weya baririmbye indirimbo barikumwe igarurira icyizere abari aho

Regis Isheja,Isole Ishimwe,Dominic Alonga, na Philippe Nyirimihingo nibo batanze ikiganiro ku ruhare ubugeni cyangwa ubuhanzi bwakoreshejwe mu gukwirakiza urwango mu banyarwanda ndetse banavuga uburyo kuri ubu aribyo biri ku isonga mu bikoreshwa mu kuzamura urukundo n’amahoro mu Banyarwanda.

C

 

Miss Iradukunda Liliane hamwe na Paula bari bahari

urubyiruko rwari rwinshi rwaje kumva Amateka ndetse banaboneraho kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994

 

AMAFOTO: Hirwa Redemptus

Twitter
WhatsApp
FbMessenger