Kwibuka24: Mu Ijwi ry’abavutse nyuma ya Jenoside bise “Ku Gicaniro”urubyiruko rwibukijwe ko rufite akazi gakomeye-AMAFOTO
Mu gihe hagiye gushira icyumweru u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange hatangiye icyumweru ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 24, mu Rwanda hari kugenda hakorwa ibikorwa bigiye bitandukanye bihuza abantu benshi cyane cyane urubyiruko hagamijwe gukomeza kwibuka biyubaka, bityo rero ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mata 2018 mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima muri Salle ya Mutagatifu Pawulo (st Paul) habereye igikorwa cyateguwe n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bise “Ku Gicaniro”.
Iki gikorwa bahaye ubusobanuro bw’ijwi ry’abavutse nyuma ya Jenoside cyateguwe n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP (Peace and Love Proclaimers) watangiye mu mwaka wi 2007 ukaba umaze imyaka 11, nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wayo witwa Nelson Kitofo impamvu yo guhuriza hamwe urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ntayindi kwari ukuganira ndetse no gusobanukirwa byimbitse amateka y’igihugu cyabo biciye mu mpano bagiye bafite bo ubwabo batanga ubutumwa bw’ubaka bakoresheje indirimbo,imivugo,ubuhamya,Sketch ndetse bigasozwa n’impanuro z’abakuru bazi byinshi ku mateka y’u Rwanda cyane cyane aya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa wari Madam Assoumpta Umugwaneza umuyobozi wa Iriba Arts Center n’ubundi ikigo gifasha urubyiruko gukomeza guteza imbere impano zabo ariko banagura ibitekerezo cyane bibubaka yibukije urubyiruko rwari aho rwavutse nyuma ya Jenoside ko rufite akazi gakomeye cyane ariko nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka aha akaba yagize ati:
“Rubyiruko mwese muri aha mufite akazi gakomeye ko gukomeza uru rugendo rwo kwiyubaka gusa icyo nababwira ni muhumure ndetse munakomere kuko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka”
Mu gukomeza kubaganiriza Madamu Assoumpta kandi yabahaye inkingi eshatu arinazo mpanuro yabageneye bagomba kunderaho mu rugamba rwo kubaka igihugu cyabo arizo “kuba wowe”,”kugira aho uvuka ni cyikuranga”, ndetse no “kugerageza kwiyubakamo ubushobozi”.
Nelson umuyobozi wa PLP Avugana natwe,yatangaje ko imiryango ifunguye kuwifuza wese gufatanya nabo dore ko ari umuryango wagutse cyane ugiye ufite amashami mu bigo by’amashuri yisumbuye atandukanye kandi menshi aho bashinzemo ama club ya PLP ndetse tutibagiwe na kaminuza yanadutangarije kandi ko batenganya gukora Festival y’ubugeni igaruka ku bibazo bahura nabyo muri sosiyete muri rusange nk’urubyiruko ariko nanone igamije kwagura ibitekerezo by’urubyiruko ikazaba mu kwezi kwa munani tariki ya 11 na 12 muri uyu mwaka turimo.
hakinwe imikino igiye itandukanye ivuga ku mateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside ndetse no muri Jenoside nyirizina ndetse tutibagiwe nabavuze imivugo hamwe n’abaririmbye indirimbo zigaruka cyane ku butumwa bujyanye n’ibi bihe turimo byo kwibuka.
AMAFOTO: Hirwa Redemptus