Amakuru ashushye

Kwibuka24: Hibutswe umwamikazi wa nyuma w’ u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Mata 2018 mu gihe mu Rwanda iminsi ijana yo kwibuka Abatutsi bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 hibutswe umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda wapfuye muri Jenoside Rosalie Gicanda.

Rosalie Gicanda ni umwamikazi wa nyuma w ‘u Rwanda ,yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 yicanwa n’abandi batutsi bari bahunganye bicirwa imbere y’ingoro y’umurage w’amateka y’u Rwanda iri i Butare.

Umuhango wo kwibuka umwamikazi Rosalie Gicanda ku nshuro ya 24 wabereye mu karere ka Nyanya mu ntara y’Amajyepfo mu bice bitandukanye. Ni umuhango wabanjirijwe n’igitambo cya Misa  cyayobowe na Musenyeri Rukamba Karoli bakaba bafashijwe na Korali y’ikigo cy’amashuri cya Mater Dei mu Karere ka Nyanza.

Muri uyu muhango kandi  hanaririmbwe indirimbo ‘Ndibaza’ y’umuhanzi Bizimana Jeremie uvuga ko amagambo agize indirimbo ye ari ubuhamya yumvanye ababanaga n’umwamikazi Rosalie Gicanda.

Abayobozi batandukanye batanze imbwirwaruhame bagarutse ku mubano mwiza warangwaga hagati y’umwamikazi Gicanda n’abaturanyi be. Ambasaderi Robert Masozera umuyobozi w’ingoro z’umurage w’amateka y’u Rwanda, yasobanuye ko umwamikazi Gicanda yari inshuti nziza ku baturanyi be.

Umubiri w’umwamikazi Rosalie Gicanda uruhukiye i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe umwami Mutara III Rudahigwa wari umugabo we, ndetse n’umwami Kigeli V Ndahindurwa uherutse kuhatabarizwa mu mpera z’umwaka wa 2016.

Gicanda Rosalie ni we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y’uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe.

Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa. Tariki 20 Mata 1994 ni bwo yiciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ubuhamya bugaragaza ko Rosalie Gicanda yishwe arashwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana ndetse na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare, bose bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana. Umwamikazi Gicanda yicanwe  n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze n’abandi bo mu muryango webajyanwe imbere y’ingoro y’umurage w’amateka y’u Rwanda i Butare bararaswa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger