AmakuruPolitiki

Kwibuka 30: Abanyacyubahiro batandukanye bakomeje kuza kwifatanya n’Abanyarwanda muri iyi minsi(Amafoto)

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze i Kigali,kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 06 Mata 1994, aho aje mu ruzinduko rw’akazi no kwitabira ibikorwa byo #Kwibuka30.

Uyu aje asanga Perezida wa Repubulika ya Tchèque, Général Petr Pavel, uwa Madagascar, Andry Rajoelina na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, Gen Mamady Doumbouya,nabo bageze i Kigali, aho baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Rwanda rumaze imyaka 30 ruvuye muri iyi Jenoside yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni ndetse benshi ku isi bamaze kumenya ubugome yakoranwe.

Mu bandi banyacyubahiro bazitabira Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa uzaba uhagarariye Perezida Emmanuel Macron n’abandi banyacyubahiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger