AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

#Kwibuka 26: Police y’u Rwanda yijeje Abaturarwanda umutekano usesuye muri ibi bihe

Kuva tariki ya 07 Mata abaturarwanda, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Isi yose muri rusange batangiyr icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye muri ibi bihe byo kwibuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abaturage kwirinda ibikorwa byose byabangamira ibihe byo kwibuka nk’amagambo n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, Gupfobya Jenoside yakorerwe Abatutsi n’ibindi.

Yasobanuye ko kubera ibihe turimo byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi ibikorwa byose bijyanye no kwibuka abaturarwanda bazabikurikiranira kuri radiyo, televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga zabo aho bari mu ngo.

CP Kabera yagize ati “Turasaba abaturarwanda gutanga amakuru kandi hakiri kare k’umuntu wese ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, gutera ubwoba abantu cyangwa abazagaragarwaho amagambo n’ibikorwa by’ipfobya.”

Yibukije abaturage ko ibyo bikorwa byose bihanirwa n’amategeko, bityo bagasabwa kujya bahamagara umurongo wa telefoni utishyurwa wa Polisi y’u Rwanda ariwo 112 cyangwa bakandika ubutumwa bugufi kuri WhatsApp bakoresheje nomero ya telefoni ariyo 0788311155.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abantu kwibuka ariko bazirikana kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Yagize ati “Ningombwa ko twibuka abavandimwe n’inshuti zacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ariko ibi bihe bihuriranye n’uko turi mu bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi . Turasaba abantu kwibuka biyubaka ariko bazirikana amabwiriza ya Leta amaze iminsi yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi kugira ngo dukomeze kurinda ubuzima bwacu n’ubw’abandi.”

CP Kabera yakomeje yibutsa abantu bafite ibinyabiziga byahawe uburenganzira bwo gukora ingendo muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi gukomeza gutwara abantu byagenewe gutwara. Yaburiye umuntu uwo ariwe wese uzafatwa yarenze ku mabwiriza kuko azabihanirwa.

Twibuke twiyubaka twubahiriza ingamba yo kurwanya ikwirakiza rya Koronavirusi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger