AmakuruImikino

Kwibuka 25: Ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda bwa Pierre Emerick Aubameyang

Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang ukinira ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yatambukije ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda muri iki gihe twibuka ku ncuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kavidewo uyu musore ukomoka mu gihugu cya Gabon yashyize ahagaragara, yavuze ko igihe cyo kwibuka ari igihe cyo kwishyira hamwe abantu bagakora nk’ikipe imwe.

Ati” Kwibuka ni igihe cyo kuba hamwe tugakora nk’ikipe imwe. Rwanda, twifatanyije nawe uyu munsi, komera.”

Uretse uyu musore wa Arsenal, Umunyarwanda Jacques Tuyisenge ukinira ikipe ya Gor Mahia na we yatambukije ubutumwa bukomeza Abanyarwanda. Tuyisenge yavuze ko Abanyarwanda nibasenyera umugozi umwe Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati”Abashyize hamwe ntakibananira kandi nanabizeza ko nidukomeza gusenyera umugozi umwe nk’abanyarwanda ntabwo Jenoside yakongera kubaho ukundi mu gihugu cyacu.”

Uretse aba bakinnyi b’umupira w’amaguru, abahanzi batandukanye, Abanya-Politiki ndetse n’abandi bantu b’ingeri zinyuranye batambukije ubutumwa bufata mu mugongo u Rwanda ndetse n’ubusaba ko Jenoside itakongera kubaho ukundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger