AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kwibuka 25: CNLG yatangaje impinduka ziteganyijwe muri gahunda yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Komisiyo y’ Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yatangaje impinduka ziteganyijwe muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25, Abatutsi bazize Jonoside muw’1994.

Mu kiganiro iyi komisiyo yahaye itangazamakuru kuri uyu 8 Gashyantare yavuze ko mu bikorwa bizabanziriza Kwibuka ku nshuro ya 25, hateguwe gahunda zinyuranye zigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ Igihugu yo kurwanya Jenoside yavuze ko mu minsi 60 ibanzira icyumweru cy’ icyunamo urubyiruko rwateguriwe ibikorwa birimo gusura abasaza n’ abakecuru barokotse jenoside bari mu nzu z’ Impinganzima, banasure abari abasirikare bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse hanateguwe umwiherero uzahuza urubyiruko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko abantu badakwiye kumva ko izi mpinduka zitazagabanyiriza uburemere iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside kibaye ku nshuro ya 25.

Yagize ati “kuko n’ubundi iyo turebye ibiganiro byatangwaga mu minsi itanu ukareba ubwitabire hari aho usanga bubabaje.”

Avuga ko hari aho ibiganiro byitabirwa n’abana boherejwe n’abantu bakuru bakigira mu mirimo yabo, akavuga ko hakozwe ubusesenguzi bagasanga impamvu ibitera ari uko ibiganiro byabaga ari byinshi bigatuma abantu bagabanya iminsi yo kubyitabira indi bakajya gushaka imibereho.

Ati “Kuko niba umuntu afite iduka rye afite imisoro atanga n’abakozi ahemba ukamufungira iminsi itanu hari hamwe na hamwe ibiganiro byatangiraga saa saba (13h00) bivuze ko amaze icyumweru adakora ukareba ibyo atakaje bimutunga muri icyo gihe ni byinshi…

Kandi niba turi igihugu kiyubaka, giharanira kwiyubaka, tugomba gusigasira amateka tuyazirikana, tuyaha agaciro. Tugomba no gufasha umuturage w’u Rwanda n’igihugu kudahagarika ubuzima. Twashatse uko tubiringaniza byombi, habeho kwibuka no kugira umwanya w’ibiganiro ariko ntufate igihe kinini cyane ufungire abantu ubuzima.”

Ikiganiro kimwe kizatangwa ku munsi wa mbere wo kwibuka tariki ya 07 Mata, ikindi kikazatangwa ku munsi wa nyuma wa kiriya cyumweru tariki ya 13 Mata.

Dr Bizimana avuga ko hari ibikorwa bisanzwe bibujijijwe n’ubundi bitazaba byemewe nk’ibyo kwishima (ibitaramo), ubucuruzi bw’utubari bugeza mu masaha akuze.

Ati “Ni ngobwa ko ibikorwa bibera aho hantu byubahiriza ibyo itegeko riteganya ariko abaturage badahagarikiwe ubuzima bwabo.”

Mu cyumweru cyo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biteganyijwe ko ibigo bya Leta n’ibyigenga byose bizakora igikorwa cyo kwibuka ku itariki ya 09 Mata, hakazanibukwa abari abakozi b’uturere.

Muri iki gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka Twiyubaka”, tariki ya 11 Mata hazatangwa ibiganiro mu bakozi ba za Ambasade zose zikorera mu Rwanda, hakazaba n’igikorwa cyo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi naho tariki ya 12 Mata hibukwe abanyamadini bishwe muri Jenoside.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger