Kwibuka 24: Sudani y’Epfo na Haiti bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gihugu cya Sudani y’Epfo na Haiti, Abanyarwanda bahaba ndetse n’inshuti z’ u Rwanda bahuriye hamwe maze nabo bifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihugu cya Sudani y’Epfo, amagana y’inshuti z’u Rwanda n’abari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi bifatanyije n’Abanyarwanda bariyo nukuvuga Polisi, Ingabo n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda bahaba kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
Muri uyu muhango warabereye mu Mujyi Mukuru w’iki gihugu wa Juba, mu Bayobozi b’iki gihugu bawitabiriye harimo Minisitiri ufite mu nshingano Itangazamakuru, Umuco na Siporo, Salah Rajab Bunduki washimye Ubuyobozi bw’u Rwanda ku iterambere burugejejeho uyu munsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga Miliyoni mu mezi atatu gusa.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo, Jules Uwimana yabwiye abitabiriye uwo muhango wo kwubuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe na Politiki mbi y’Abayoboye U Rwanda mu gihe yakorwaga ndetse no ha mbere y’aho; aho abayoboye igihugu muri ibyo bihe bateguye bakanashishikariza abaturage gukora Jenoside bakanatanga uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa.
Abandi Banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye muri Sudani y’Epfo harimo Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, David Shearer, Umuyobozi w’abari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu buzwi nka United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi, Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu; hanwe n’abanya- Sudani y’Epfo batuye aho iki gikorwa cyabereye.