Amakuru ashushyeUmuco

Kwibuka 24: Miss Iradukunda Liliane yahaye urubyiruko umurongo rukwiriye kugenderaho-AMAFOTO

Iradukunda Liliane , Miss Rwanda 2018,  yasabye urubyiruko gufata ibyemezo biganisha igihugu aheza kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igasigira Abanyarwanda imfubyi n’Abapfakazi ari urubyiruko rwayigizemo uruhare.

Iyi nama Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yayigiriye urubyiruko kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mata 2018 mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda hirya no hino ku Isi  bari  mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yifatanyaga n’Umuryango wa Ndayisaba Fabrice Faundation mu gikorwa ngarukamwaka cyihariye cyo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku rwibutso rw’i Nyanza ya Kicukiro, Miss Iradukunda Liliane yasabye urubyiruko gufata ibyemezo biganisha igihugu aheza .

Yagize ati “Urubyiruko rwagize uruhare muri Jenoside ariko rwanagize uruhare mu kuyihagarika. Rero aho urubyiruko rushoye imbaraga n’ubwenge bwarwo niho igihugu cyerekera. Inama nagira urubyiruko ni ugufata ibyemezo biganisha igihugu aheza.”

Iradukunda yanashimiye Ndayisaba Fabrice watekereje gushyiraho ibikorwa byo kwibuka abana bishwe muri Jenoside mu buryo bwa kinyamaswa, amusaba kutazacika intege ndetse amwizeza ko azakomeza kumuba hafi mu buryo bwose bushoboka kugira ngo ibikorwa bye bigere n’ahandi mu gihugu.

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 24, abana bafashwa na Ndayisaba Fabrice Foundation bari kumwe na Nyampinga w’u Rwanda 2018, babanje gukora urugendo rwo kwibuka rwavuye Kicukiro Centre kuri  ETO Kicukiro (IPRC Kigali) berekeza ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, mu rwego rwo guha agaciro abatutsi bari bahungiye ku ngabo z’abafaransa zari zihakambitse ariko zikabatererana bakicwa.

Hakozwe urugendo rwavuye kuri ETO Kicukiro rukagera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

Bafashe umunota bibuka
Iradukunda Liliane yacaniye abana urumuri rw’icyizere
Hatanzwe ibiganiro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger